Imitungo itimukanwa cyane cyane ubutaka, iri mu iza imbere mu guteza ibibazo hagati y'abashakanye, ku buryo bashobora kuyigiraho ukumvikana gucye cyangwa andi makenga.
Mu butumwa aherutse gutangira mu kiganiro Umujyi wa Kigali wagiranye n'abanyamakuru, Umuyozozi w'Ishami Rishinzwe Imicungire y'Ubutaka mu Karere ka Nyarugenge, Cesar Dusabeyezu, yavuze ko mu mpamvu zitera ababyeyi gufata umwanzuro wo kwandikisha ubutaka n'indi mitungo ku bana babo, harimo kutumvikana ku gucunga imitungo ndetse no kutizerana.
Ati ''Ugasanga rimwe na rimwe hari igihe baba batizeranye bakavuga bati ejo umwe mu babyeyi yapfa cyangwa bombi bakitaba Imana''.
Akomeza agira ati ''Baba banga wenda ko umwe azasigara asesagura ya mitungo, cyangwa se nanone kuba babona mu bwumvikane bwo gucunga ya mitungo bafite impungenge ko umwe ashobora kuyisesagura ayigurisha cyangwa ayitangaho ingwate amafaranga abonye akayasesagura''.
Dusabeyezu yavuze ko hari n'izindi mpamvu zituma hari ababyeyi bahitamo kwandikisha imitungo yabo ku bana babo bataruzuza imyaka y'ubukure, harimo no kuba babyumvikanaho bagamije guteganyiriza abo bana.
Hari n'igihe mu masezerano y'abashakanye haba harimo ko basezeranye ivangamutungo muhahano, nyuma bamara kubyarana umwe mu babyeyi akaba yafata umwanzuro ko umutungo yari afite batarashakana yawandika ku bana babyaranye.
Mu zindi mpamvu harimo igihe umwe mu bashakanye yitabye Imana, uwasigaye yakongera gushaka undi mugabo cyangwa umugore, akabanza kwandikisha imitungo ye ku bana yasigiwe n'uwo bari barashakanye mbere, kuko uwo baba bagiye kubana nta burenganzira aba ayifiteho mu gihe batarashakana mu buryo bwemewe n'amategeko.
Ibi biterwa n'uko uwo mubyeyi aba afite amacyenga ko uwo bagiye gushakana ku nshuro ya kabiri bashobora kutazumvikana ku micungire y'iyo mitungo agahitamo kuyandika ku bana yasigiwe na nyakwigendera, mu kubungabunga uburenganzira bw'abo bana.
Hari n'ababyeyi bahitamo kurera abana batabyaye ariko bakabiyandikishaho bakitwa ababo mu buryo bwemewe n'amategeko, nyuma bagahitamo no kwandikisha imitungo yabo kuri abo bana.
Bikorwa bite?
Urugero nk'iyo ababyeyi biyemeje kwandika ubutaka ku bana babo, bagirana amasezerano yanditse akanasinywaho na noteri, iyo nyandiko bakayijyana ahatangirwa serivisi z'ubutaka kugira ngo bahinduze icyangombwa cy'ubwo butaka bwandikwe ku mwana.
Iyo uwo mwana ataruzuza imyaka y'ubukure, ababyeyi be bumvikana umwe muri bo umuhagararira ku buryo ku cyangombwa kigaragaza ko uwo mwana ari we wanditsweho ubwo butaka hanandikwaho imwe mu myirongoro y'uwo mubyeyi wamuhagarariye.
Ibyo bikorwa hashingiwe ku itegeko rigenga abantu n'umuryango, aho mu ngingo yaryo ya 117 ivuga ku guhagararira k'umwana, igaragaza ko usibye aho ashobora kugira icyo akora ubwe, umwana utarageza ku myaka y'ubukure ahagararirwa n'umufiteho ububasha bwa kibyeyi mu birebana no gukoresha uburenganzira bwe.
Iyo ubwo butaka cyangwa indi mitungo imaze kwandikwa ku mwana, nta n'umwe mu babyeyi be uba ufite uburenganzira bwo kuyigurisha cyangwa ngo ayitangeho ingwate muri banki n'ahandi.
Iyo bibaye ngombwa ko abo babyeyi bakenera kugurisha iyo mitungo, hongera kuba ubwumvikane hagati yabo hagakorwa n'inyandiko ikongera gusinywaho na noteri.
Iyo umwe mu bashakanye apfuye usigaye agashaka kugurisha cyangwa gutanga ya mitungo ho ingwate, haterana inama y'umuryango irimo abo ku ruhande rw'umugabo ndetse n'urw'umugore, hakemerezwamo ko iyo mitungo yagurishwa cyangwa ikagwatirizwa, ndetse hagakorwa n'inyandiko ikongera gusinywaho na Noteri.
Ibi na none biri mu bigaragazwa na rya tegeko rigenga abantu n'umuryango, aho ingingo yaryo ya 138 ivuga ku bikorwa byo gutanga no kugurisha umutungo w'umwana, isobanura ko umwishingizi adashobora gukora ibikorwa bigamije gutanga, kugurisha no gutangaho ingwate umutungo w'umwana n'ibindi byose bishobora kuwugabanya atabiherewe uburenganzira n'Inama y'Ubwishingire.