Niba uri mu mubare w'abakoresha Gmail dore amakuru ugomba kumenya mbere y'uko Gmail yawe isibwa burundu n'ibiyiriho byose
Google yatangaje mu Ukuboza uyu mwaka izatangira gusiba konti zafunguwe ariko zikaba zimaze imyaka ibiri zidakoreshwa mu kwirinda ko abajura mu ikoranabuhanga [hackers] bazikoresha bakohereza email zigamije kwiba abantu cyangwa ubutumwa bubi.
Google izabanza kohereza ubutumwa bwinshi buburira ba nyiri izo konti za Gmail mbere yuko bikorwa. Konti zizasibwa mbere ni izafunguwe ariko ntizongere gukoreshwa ukundi mu gihe kingana n'imyaka 2.
Hashize hafi imyaka itatu Google itangaje ko ishobora gusiba inyandiko cyangwa amafoto bibitse kuri konti za Gmail cyangwa Google Photos zimaze imyaka ibiri zidakoreshwa.
Abafite konti zizasibwa bazohererezwa ubutumwa bwinshi kuri email bubamenyesha ko bigiye gukorwa. Ni igikorwa kizakorwa gake gake kandi mu bwitonzi kandi kireba konti z'abantu ku giti cyabo, ni ukuvuga ko konti z'ibigo, amashuri cyangwa imiryango bitarebwa n'iyi gahunda.