N'inyamanswa mu zindi: Umugabo w'imyaka 27 yishe umwana we w'amezi 8 amunize amuziza ikintu cyateye benshi agahinda - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

N'inyamanswa mu zindi: Umugabo w'imyaka 27 yishe umwana we w'amezi 8 amunize amuziza ikintu cyateye benshi agahinda.

Umugabo wo muri Zambia wafashe umwanzuro wo kuniga umwana we w'amezi umunani (8) aramwica, ngo kuko yariraga adaceceka.

Icyo gikorwa cy'ubwicanyi cyabereye ahitwa Riverview mu Karere ka Mazavuka, mu Ntara yo mu Mujyepfo ya Zambia.

Biravugwa ko uwo mugabo ufite imyaka 27 y'amavuko, yishe umwana we w'amezi umunani gusa, amunize.

Umuvugizi wungirije wa Polisi ya Zamnbia, Danny Mwale, yahamije ko nyina w'uwo mwana wishwe na se, Esther Lwiindi, yari yasiganye umwana na Papa we mu gihe we yari agiye ku isoko.

Mu gihe uwo mubyeyi yari avuye ku isoko ageze mu rugo, yasanze umwana we yasize ari muzima, yapfuye.

Kugeza ubu, ngo umurambo wa nyakwigendera uri mu buruhukiro bw'ibitaro bya Mazabuka



Source : https://yegob.rw/ninyamanswa-mu-zindi-umugabo-wimyaka-27-yishe-umwana-we-wamezi-8-amunize-amuziza-ikintu-cyateye-benshi-agahinda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)