Umwaka w'imikino wa Niyigena Clement ukina mu mutima w'ubwugarizi muri APR FC, warangiye imburagihe kubera uburwayi bwamuzahaje.
Niyigena Clement aheruka mu kibuga tariki ya 5 Mata 2023 mu mukino ubanza wa ¼ cy'Igikombe cy'Amahoro wo batsinzemo Marines 2-1, ni umukino wabereye kuri Stade ya Bugesera.
Nyuma y'uyu mukino, Clement ntabwo yongeye kugaragara mu kibuga kugeza ejo hashize ubwo APR FC yegukanaga igikombe cya shampiyona cya 2022-23 ndetse n'umutoza Ben Moussa akaba yaravuze ko umwaka w'imikino we warangiye, bivuze ko n'umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro bazahuramo na Rayon Sports tariki ya 3 Kamena 2023 atazawukina.
Niyigena Clement byatangiye bavuga ko arwaye Malaria, nyuma bihinduka typhoid ariko nyuma nabwo hajemo ubundi burwayi.
Mu kiganiro cy'umwihariko Niyigena Clement yahaye ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko koko umwaka w'imikino warangiye kubera ko yatinze gukira.
Ati 'Nk'uko ubivuze umwaka w'imikino kuri njye wararangiye nagize uburwayi ntinda gukira ariko nsa n'uwamaze gukira, ikibazo cyabaye ni uko natinze gukira mbona ko ningaruka bizamfata umwanya.'
Yavuze ko uburwayi bwamuzahaje ari typhoid ariko nyuma yarakize aza kugira ubundi burwayi aho yababaraga mu gatuza ariko akaba yaravuwe ubu arimo gukira.
Ati 'Nari nabanje kurwara typhoid nyuma nza kugira ikibazo cyo mu gatuza. Baramvuye gusa ntabwo birarangira neza. Icyo mvuga ni uko mu gatuza hatarakira neza.'
Niyigena Clement uburwayi bwamuzahaje cyane ni ubu bwo mu gatuza aho bivugwa ko yari yaragize ikibazo hafi n'ibihaha.
Uyu musore akaba ari ku mwaka we wa mbere muri iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu aho yageze avuye muri Rayon Sports, hari nyuma yo kuva muri Marines FC.
Yishimira kuba yegukanye igikombe cye cya mbere aho yavuze ko yagiye mu ikipe itwara ibikombe bityo ko agomba na we kubyegukana.