Niyo Bosco yamaze imyaka itatu mu biganza b... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inkuru ye itangira wumva iteye ubwuzu. Yagize ubumuga bwo kutabona afite imyaka ibiri. Mu 2019 yari afite imyaka 19 y'amavuko, bivuzeko ubu amaze kugeza imyaka 23. Yizihiza isabukuru ku itariki 25 Gicurasi. 

Mu mpera za 2019 ni bwo Murindahabi Irene yakiriye Bosco Niyo mu kiganiro yakoraga ku Isango Star (Tv). Icyo gihe Bosco Niyo (niko yavuze abajijwe uko yitwa), batangira ikiganiro yabwiye Murindahabi ati: 'Ubu inzozi zanjye zabaye impamo kuba twahuye nari naraguhamagaye ntazi uko nzakubona.'

Iki gihe yacuranze indirimbo za Adrien Misigaro yanifuzaga guhura nawe. Undi muhanzi yifuzaga guhura na we ni Aline Gahongayire. Ntibyatinze kuko Gahongayire yaje guhura na Niyo Bosco banafatanya kuririmba zimwe mu ndirimbo ze. Iki kiganiro ni na cyo cyabaye inzira yo kuzamura izina n'impano ya Niyo Bosco. 

Baje kuba inshuti magara ku buryo muri iyi minsi Aline Gahongayire akoresha Niyo Bosco mu kwandika no kuyobora indirimbo mu ifatwa ry'amajwi (hari indirimbo y'umuhanzi wo muri Canada yafatanyije na Aline Gahongayire byose byakozwe na Niyo Bosco aranayiyobora mu ifatwa ry'amajwi yayo, nisohoka muzayumva dore ko yakozwe na Santana).

Niyo Bosco ntiyari azi umuziki agomba gukora kubera amikoro yari hafi ya ntayo

Muri iki kiganiro yagiranye na Murindahabi yamubajije ubwoko bw'umuziki akora undi ati: 'Ntabwo ndamenya career yanjye kuko iyo umuntu akiri muto ntaba azi ibyo yakora'.

Indirimbo yari afite zari izo kuramya no guhimbaza Imana zisaba abantu kugira ubumuntu. Ati: 'Ubutumwa bwiza si ubwo muri church gusa, ikintu cyose gituma udakora ikibi uba uri kwigisha gospel, jye mvuga ko naririmba gospel kuko sinaririmba indirimbo z'isi. Sinari nagira abafana ariko abantu babashije kunkunda muri aka kanya yamfasha". 

Yanatanze nimero za telefoni kuri televiziyo kuko yari akeneye ubufasha pe, "0784409039 uwashaka kumfasha yahamagara iyi nimero". Yari anafite channel ariko zitazwi yarazivuze muri icyo kiganiro cyamaze iminota 25.

Wa mwana ufite ubumuga bwo kutabona yaje kwamamara izina rye urikoresheje akajya ku meza akirirwa yihaganyura yatereye agati mu ryinyo. Muri kiriya kiganiro Murindahabi yasabye Niyo Bosco kugira ijambo rya nyuma abwira abafana. Undi ati: 'Nta bafana mfite'. Murindahabi aramuhumuriza amurema agatima, ati: "Humura uzabagira kandi si kera'.

Ibi byaje kuba impamo. Hari ku itariki 7 Mutarama yo mu 2020 ubwo Niyo Bosco yashyiraga hanze indirimbo "Ubigenza Ute". Mu myaka itatu ishize iyi ndirimbo yarebwe na miliyoni 3,300 . Iyo uyiteye buri wese arakwikiriza, bivuze ko yabaye ikimenyabose (ariko abakurikira umuziki nyarwanda nibo mvuga).

Kuri Spotify niyo ndirimbo ye yumviswe cyane ariko ntiri kuri konti ye ahubwo iyitwa "Ishyano" niyo yumviswe na 1016,945 (listeners) ku kwezi yumvwa n'abasaga 2,956.

Niyokwizerwa Bosco wabonye izuba mu 2000, yaje kwinjira mu mubare w'abanditsi b'indirimbo beza umuziki nyarwanda ufite

Yaje mu kibuga cyarimo abahanga mu gushishimura indirimbo nka Danny Vumbi, Mico The Best, Issa Noel Kalinijabo, Nelson Mucyo n'abandi. Kubera yari mu biganza byiza, yahise yiharira isoko aba ariwe uhangwa amaso na buri wese kuko yandikaga indirimbo ukumva ifite umwihariko. 

Ubwo Vestine na Dorcas bamurikaga umuzingo wabo wa mbere bise "Nahawe Ijambo", bashimiye Niyo Bosco ku ruhare yagize mu kwandika ziriya ndirimbo zabo. Abahanzi nka Bwiza, Bruce Melodie, Aline Gahongayire nibo bazi neza imyandikire ya Niyo Bosco.

Iyo urebye kuri Spotify usangaho indirimbo ze ko ziri mu zumvwa cyane nubwo bigaragara ko atahashyira imbaraga ku bwo kutamenya agaciro kayo. Benshi mu bahanzi bo mu Rwanda no muri Tanzania bizerera kuri YouTube kurusha izindi mbuga (tuzagaruka kuri iyi nkuru ubutaha).

Urugero kuri shene ye ya YouTube hariho indirimbo zisaga 16 nyamara kuri Spotify hariho indirimbo icyenda zonyine. Bivuze ko atahashyira imbaraga.

Ese Niyo Bosco yaba yaragiye kwangara?


Akiri kumwe na Murindahabi bene utu dutwiko ntitwari dukenewe

Uyu mugani, bawuca iyo bumvise umuntu yikuye mu bususuruke (ahantu heza) akajya guhobagizwa n'akaga (kumera nabi abyiteye) imihanda yose; ni bwo bavuga, ngo 'Yagiye kwangara!' 

Wakomotse kuri Nyiramataza muka Rukali; ahasaga umwaka wa 1400. Yikuye mu bususuruke yicyura kwa Ngara, amaze kugerayo hamuhindukira inka y'inkungu (hamumerera nabi cyane); atangira guhobagizwa n'umuruho (kubaho nabi).

Hari ku itariki 22 Ukwakira mu 2022 ubwo inkuru yasakaraga i musozi ko Murindahabi na Niyokwizerwa zabyaye amahari.

Mu ibaruwa Niyo Bosco yandikiye MI Empire asezera, yatanze impamvu ebyiri zatumye ahitamo gusezera kuri Mulindahabi Irene bari bamaze imyaka itatu bakorana ari n'inshuti z'akadasohoka.

Mbese bamwe ba 'soma mbike'. Yari yaramutonesheje birenze urugero. N'iyo baganiraga barasetsanyaga agati kagaturika akandi kakamera. Nubwo nta byera ngo de!


Niyo Bosco akeneye ucuruza izina rye bakagabana inyungu

Kimwe mu byo Niyo Bosco ashinja MI Empire ni ukuba batamukorera ibihangano nk'uko biri mu masezerano. Ikindi avuga ni uko kuva batangira gukorana atarahabwa 30% by'amafaranga aturuka ku mbuga nkoranyambaga zirimo na Youtube.

Niyo Bosco yasezeye muri MI Empire nyuma y'inyandiko yari yabanje gusohora agaragaza ko atishimiye gukorana n'iyi sosiyete bigatera urujijo ariko ukuri kwabyo ntiguhite kumenyekana.

Muri ubu butumwa Niyo Bosco yari yagize ati 'Ntabwo ndi gukunda uwo ndi kuba we, ntabwo byumvikana nk'ibisanzwe ariko nkumbuye ahahise hanjye kuruta ejo hazaza. Ndumva nacitse intege cyane.' Yakomeje agira ati: 'Ndambiwe no kwirengagiza uwo ndiwe nita ku kugaburira ibifu by'abandi, nyamara icyanjye cyishwe n'inzara.'

'Ndifuza ko ibintu byose abantu bita ko nagezeho byakwibagirana nkarwanira ishema ryanjye ntashingiye ku muntu ushaka gutera imbere huti huti naho njye ndimo gusubira hasi. Sinshaka kugira uwo nshinja, gusa uwo mbwira ariyizi.'

Niyo Bosco na Sunday Entertainment bahimbye ikinyoma ko basinye amasezerano kandi ari agatwiko

Tariki ya 1 Mutarama 2023 ni bwo Niyo Bosco yasinyanye na Sunday Entertainment Group Management amazezerano yo kureberera inyungu ze nk'umuhanzi bamukorera buri kimwe kugira ngo umuziki we ugere ku rwego mpuzamahanga. Ni ukuvuga ko itariki 13 Gashyantare bari bamaze gusesa ariya masezerano ya baringa. Ni iminsi 43 bamaze mu cyuka cyo kubeshya ko bakorana.

Nyuma y'umwuka mubi wavugwaga hagati y'impande zombi, Sunday Entertainment yatunguranye ivuga ko yamaze gutandukana n'uyu muhanzi. Nkibimenya nari nzi ko ari amayeri barimo agamije gutwika nk'uko bimenyerewe kuko nta masezerano yari yabayeho.

Mu itangazo yasohoye yagize iti "Umuhanzi Niyokwizera Bosco uzwi nka Niyo Bosco, ntabwo akiri mu barebererwa inyungu na Sunday Entertainment Group Management.''

Niyo Bosco akeneye uwo bakorana wujuje ibiki?

Amezi 10 arirenze nta gihangano gishya asohora. Nubwo hari izo yagiye akorana n'abandi zigapfuba ntizigere aho izo yari asanzwe akora zageze. Afite imishinga myinshi muri studio ndetse aranateganya gukora umuzingo.

Ariko rero akeneye umureberera inyungu uzi neza ibijyanye no gushaka amasoko, uziranye n'abahanzi ku buryo azakomeza kumuhuza n'abakeneye umwanditsi ndetse n'umufasha kwamamaza ibikorwa bye. Ku giti cye ibi byose ntiyabyishoborera. 

Icyakora nanone ntakeneye uwo atunga akikungahaza nyamara Niyo Bosco akiyicira isazi mu maso. Nibura Niyo Bosco akeneye uwo bagirana amasezerano yo kugabana umusaruro ku kigero cya 50% kuko we ubwe yamaze kugira izina (brand). 

Igikenewe ni ugucuruza ririya zina kuko usibye na we na ba Wizikid bafite abashinzwe kubagurisha (Brand manager). Kuba Wizkid yarabaye icyamamare amahanga atangarira, abikesha Jada Pollock.

Uyu afatwa nka rwiyemezamirimo uzi neza gucuruza impano z'ibyamamare (Talent manager). Yacuruje amazina y'abarimo Chris Brown, Akon, Didier Drogba, Pia Mia n'abandi.

Diamond Platnumz afite abajyanama basaga batanu bose ntibaryama ngo basinzire batarabonera akazi Chibu Dangote. Barimo Jorge Mendez wiyita Sallam Sk, Mkubwa Fella, Ricardo Momo, Makamwe Fumbwe na Babu Tale. 

Niba umuhanzi afite abamushakira akazi batanu kandi nawe ubwe ari igifi kinini mu nyanja, Niyo Bosco yaba ari nde wo gutashya, akavoma, agateka akiyarurira akaniyicarana ku meza? Bivuze ko Niyo Bosco akwiriye gushaka umucuruza mu buryo bwo gusaranganya inyungu (win win situation).

Ndetse bibaye byiza yanashaka ushinzwe imbuga nkoranyambaga ze kuko iyo urebye usanga zikora biguru ntege. Ndetse na telefoni ye ni kenshi iba izimije bivuze ko uwashaka kumuha ikiraka kumufatisha byasaba kumurangisha cyangwa ukanyura ku nshuti n'abaturanyi.

Mu gusubiza kiriya kibazo uwavuga ko Niyo Bosco ari mu butengamare ntiyaba ari kure y'ukuri kuko amafaranga yose akoreye ntawe bayagabana. Uwakenera kumuha impano nta muntu ayinyuzaho. Ikirenze kuri ibyo ubu ubuzima bwe buri mu biganza bye ku buryo ibyo yitaga ko bimubangamiye yabishyize ku iherezo. 

Icyakora akwiriye kwinjira neza mu bucuruzi bushingiye ku masezerano akabyaza umuziki we amafaranga nawe mu minsi ya vuba tukazaba tubona inzu zigeretse yasaruye mu muziki n'imodoka nziza agendamo ndetse n'umuziki we uri gucurangwa hose nk'uko byahoze.

Reba Buriyana aheruka gusohora mu mezi 10 ashize




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129962/niyo-bosco-yamaze-imyaka-itatu-mu-biganza-bya-murindahabi-iminsi-43-muri-sunday-entertainm-129962.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)