Ntwari Fiacre ukina mu izamu yatangaje aho ashobora gukomereza impano (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munyezamu wa Mbere w'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'umupira w'amaguru Amavubi, yabaye mwiza muri uyu mwaka ndetse anafasha iyi kipe irebererwa n'Umujyi wa Kigali n'ubwo yageze aho itakaza umwanya wa Mbere.

Nyuma yo gukomeza kwitwara neza mu ikipe ye no mu Amavubi, Ntwari yavuzwe mu makipe yo ku mugabane w'i Burayi ariko we aganira na UMUSEKE yahakanye aya makuru.

Ati 'Nta deal mfite muri Turkey kabisa. Nzifite muri Afurika y'Epfo, Mazembe no muri Arabie Saoudite mu cya Kabiri.'

Abajijwe amakipe yaba yaraganiriye na yo, uyu munyezamu yavuze ko atazivuga kandi ataramenya aho amahitamo ye amwerekeza ariko ko namara gusinya amasezerano azahita abitangaza.

Ati 'Ntabwo nazivuga bitaracamo. Gusa ni ugukuraho urujijo nta deal mfite Turkey na Maroco kuko ni ho abantu bavuga.'

N'ubwo uyu munyezamu avuga ibi ariko, ku kigero kinini ni uko atazaguma muri AS Kigali bitewe n'uko yitwaye muri uyu mwaka.

Fiacre yazamukiye mu Intare , aca muri APR FC mbere yo gutizwa Marine FC yavuyemo aza muri AS Kigali amazemo imyaka ibiri.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ntwari-fiacre-ukina-mu-izamu-yatangaje-aho-ashobora-gukomereza-impano-ye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)