Nyabugogo: Abantu benshi bahanutse mu igorofa, hari abakomeretse (Video) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaturage benshi bari bahagaze mu igorofa ya kabiri aho bari bitegeye umuhanda bategereje ko Perezida Kagame wari uvuye mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Rubavu ahanyura. Mu gihe yari amaze kuhanyura abaturage bose bashakaga kumureba, babyiganye begamira ibyuma bifata abantu [garde-fou] biracika, bitura hasi.

Iyi nyubako barimo iherereye hafi ya feu rouge za Nyabugogo ku muhanda uzamuka ugana Kimisagara.

Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w'abakomerekeye muri iyi mpanuka yabaye ahagana saa Kumi n'Ebyiri n'iminota 15.

Bamwe mu baguye hasi bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho mu gihe abandi bagiye gushaka imiti muri farumasi nyuma yo kumva batababaye cyane

Uwase Pacifique uri mu bahanutse mu igorofa yabwiye IGIHE ko yari agiye mu kazi yakumva ko Perezida agiye kunyura Nyabugogo agahita ajya kumureba.

Yagize ati 'Nari nje mu kazi ngeze hano numva ngo Perezida agiye kuhanyura, ni bwo nazengurutse ndazamuka njya mu igorofa rya mbere, imodoka zimaze kuza natunguwe no kwisanga hasi. Urebye nta kibazo nagize cyane kuko bagiye kuntwara kwa muganga ariko kuko nta mituweli nari mfite umuntu yanjyanye ajya kungurira imiti.'

'Twari benshi twese twisanze hasi. Nagiye kubona mbona bari gushyira abantu ku ruhande, njyewe umuntu ntazi ni we waje kumbaza aho numva mbabara, nababaraga mu mbavu. Sinageze hasi neza ahubwo naguye hejuru y'abandi bantu.'

Gakuru Théogène na we watunguwe no kuba abantu bamugwiriye yasobanuye uko byagenze nubwo atigeze abona Perezida kuko yabyumvanye abandi.

Yagize ati 'Navuye mu isoko nanjye nza hano, nkihagera numvise abantu barangwiriye, mpindukiye numva ikindi kinkubise mu musaya. Nahagurutse njya kwicara ku ruhande ariko uko iminota yagiye yicuma, natangiye kubabara umutwe.'

'Nasubiye inyuma nsanga ni kuriya byagenze ariko ngeze mu rugo natangiye gukomererwa mpitamo kugaruka ngo njye kwa muganga. Hano nta bavandimwe mpafite, bose baba i Bugande. Nagiye kumva numva abantu baravuze bati 'Dore Perezida'. Njyewe nta bwo namubonye. inamenye ibyo ari byo.'

Kuva icyo gihe ahabereye impanuka hazengurukijwe inzitiro zibuza abaturage kuhagera mu gihe hagikusanywa ibimenyetso by'icyateye impanuka no kubanza kuhasana.

Kuri uyu munsi ni bwo Perezida Kagame yasuye Akarere ka Rubavu by'umwihariko uduce twibasiwe n'ibiza turimo Mahoko, Pfunda na Nyundo, aganira n'abaturage bacumbikiwe kuri site ya Nyemeramihigo, arabahumuriza, abizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi.

Umukuru w'Igihugu yarebye uburyo Umugezi wa Sebeya wateje ingorane zikomeye kuko wuzuye, amazi agakwira mu bice byo hafi aho, bigatuma inzu za bamwe zirengerwa, bikageza aho bamwe babura ubuzima bwabo.

Perezida Kagame yasuye kandi Ishuri rya Centre Scolaire de Nyundo rikunda kwibasirwa n'ibiza, asuhuza abanyeshuri bari kwiga, ababaza amakuru yabo.

Etaje bahanutsemo iri hejuru y'ahakorera MTN i Nyabugogo
Garde-fou zacitse bituma abari muri etaje bitura hasi

Video: Igena Sage




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabugogo-abantu-benshi-bahanutse-mu-igorofa-hari-abakomeretse-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)