Nyabugogo: Umugabo yafashe ibintu bye byose arabitwika kubera impamvu yateye ubwoba ababonye akora ibyo bikorwa by'ububwa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyabugogo haravugwa inkuru y'umugabo umugabo watwitse ibintu bye byose kuko ngo birimo abazimu b'iwabo.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, mu Karere ka Nyarugenge aho umugabo witwa Habumukiza Martin bamutesheje agerereye ibikoresho byo mu nzu n'imyenda yatwikaga avuga ko 'atwika amadayimoni y'iwabo.'

Byabereye mu Mudugudu wa Gakoni, Akagari ka Nyabugogo, Umurenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge.

Umuraza Mukamurenzi Nadine, usanzwe ari Visi w'Urukiko rw'Abunzi muri kariya kagari, yabwiye Yongwe TV dukesha iyi nkuru ko yahageze asanga Habumukiza atwika ibintu, ahamagara Komanda wa Polisi, anahamagara uwa RIB, nyuma yo kubwira murumuna w'umugore wa Habumukiza wari ufite izindi mbaraga, ngo akinge inzu, nibwo habonetse agahenge

Nta kibazo kizwi uyu mugabo ngo yari afite, gusa ngo umugore we yiyambaje abanyamasengesho mu gihe gishize, bakajya basengera iwe ngo bamusengera kubera ko yari atameze neza mu mutwe.



Source : https://yegob.rw/nyabugogo-umugabo-yafashe-ibintu-bye-byose-arabitwika-kubera-impamvu-yateye-ubwoba-ababonye-akora-ibyo-bikorwa-byububwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)