Nyagatare: Imboni z'Umupaka zirenga 600 zasabiwe amasezerano y'akazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku wa Gatanu, tariki ya 12 Gicurasi 2023, ubwo yatangizaga amahugurwa y'iminsi itatu y'Imboni z'Imipaka 611 zo mu mirenge irindwi y'Akarere ka Nyagatare ihana imbibi n'ibihugu bya Tanzania na Uganda.

Imboni z'imipaka ni abaturage batoranywa mu bandi kugira ngo babe abarinzi b'ibyambu birenga 100 bikoreshwa n'abacuruza ibiyobyabwenge na magendu bashaka kubyinjiza mu Rwanda.

Abenshi batanga amakuru ku nzego z'umutekano zikaburizamo aba baba bazanye ibiyobyabwenge na magendu aho byanafashije Akarere ka Nyagatare kuza ku isonga.

Kuri ubu aba baturage batangiye guhabwa amahugurwa y'iminsi itatu n'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, RRA, ku bufatanye n'izindi nzego mu kurushaho kubongerera ubumenyi mu kurwanya abashaka kwinjiza ibiyobyabwenge na magendu mu gihugu.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yashimiye izi mboni ku kazi keza zimaze gukora ko kurwanya kanyanga n'ibindi biyobyabwenge byanyuzwaga mu nzira zitemewe, yakomeje asaba abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge guha amasezerano y'akazi izi mboni ngo kuko ziyakwiye.

Ati 'Ndasaba ba gitifu b'imirenge bari hano babahe amasezerano y'akazi nimuva hano muri aya mahugurwa muzazane amarangamuntu yanyu musinyane na bo uko muzajya mukora akazi.'

Yakomeje avuga ko guca kanyanga mu Karere ka Nyagatare byagizwemo uruhare n'izi mboni ari na yo mpamvu kesheje imihigo kakaza ku mwanya wa mbere.

Guverineri Gasana yavuze ko amahugurwa bari guha izi mboni agamije kuzifasha gusuzuma neza uburyo babafasha mu kubongerera ubushobozi kugira ngo bace burundu kanyanga n'ibindi byaha birimo ibiyobyabwenge.

Ati 'Turagira ngo tubibutse neza inshingano zabo bamenye ibyaha, uburyo bwo gutanga amakuru, gufatanya ndetse bamenye n'ibyo bagomba gukora ntibarenge inshingano zabo cyangwa ngo babiyoberwe. Ubu turabasaba gukomeza intumbero no gukomeza gukora neza kurushaho bagira ikinyabupfura.'

Bamwe mu mboni z'imipaka bavuga ko bishimira akazi bakora ngo kuko batuma nibura ibiyobyabwenge byinshi bitinjira mu gihugu, abandi bagatuma magendu zidapfa kwinjira.

Vunabandi Jacques yagize ati 'Iyo dukumiriye magendu ziba zishaka kunyura mu nzira zitemewe, zikanyura mu zemewe barasora igihugu kikubakwa. Ibiyobyabwenge byo tubirwanya twivuye inyuma kuko byangiza urubyiruko, tutabaye maso ngo tubikumire byarworeka.'

Sebahire Mathias yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu guhangana n'ababa bashaka kwinjiza magendu n'ibiyobyabwenge mu gihugu ngo kuko nta cyiza cyabyo uretse kwangiza abakiri bato.

Mu butumwa yatanze, yijeje abayobozi ko inama babahaye bagiye kuzikoresha mu kwimakaza icyiza barushaho kwirinda ruswa.

Kuri ubu Akarere ka Nyagatare gafite imirenge irindwi ihana imbibi n'ibihugu bya Uganda na Tanzania. Iyo mirenge ni Rwempasha, Musheri, Rwimiyaga, Karama, Kiyombe, Tabagwe, na Matimba ikora ku mipaka y'ibihugu byombi.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yasabiye amasezerano y'akazi, abaturage bazwi nk'Imboni z'Umupaka bazwiho kurwanya magendu n'ibiyobyabwenge mu Karere ka Nyagatare
Yagaragaje ko ibi bizabafasha kurushaho gukora akazi kabo neza no gutanga umusanzu wo kwirinda ibyaha bitandukanye birimo ubucuruzi butemewe no gukoresha ibiyobyabwenge



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-imboni-z-umupaka-zirenga-600-zasabiwe-amasezerano-y-akazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)