Nyanza: Abayobozi b'ishuri barashinjwa kwiba ibiryo by'abanyeshuri stock bagasiga bayikubuye  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyanza: Abayobozi b'ishuri barashinjwa kwiba ibiryo by'abanyeshuri na stock bagasiga bayikubuye

Abakozi babiri bo mu rwunge rw'amashuri rwa Rwesero aribo ushinzwe umutungo (Comptable) n'umuyobozi w'ishuri wungirije ushinzwe amasomo (Préfete des études) barakekwaho kwiba ibiryo by'abanyeshuri babijyana mu ngo zabo.

Ni impamvu yatumye umuyobozi w'akarere ka Nyanza yiyemeza gusaba ibisobanuro Préfete des études na Comptable bo mu rwunge rw'amashuri rwa Rwesero n'amabaruwa abiri yashyizweho umukono n'abahagaririye ababyeyi barerera muri ririya shuri.

Inyandiko zigira ziti 'Ubwo abanyeshuri batari bize haje abanyonzi babiri bari kumwe n'umutetsi witwa Mugorewase Christine akaba anashinzwe ububiko (Stock) afungura iyo 'Stock' akuramo imifuka ine y'umuceri n'ijerekani ebyiri z'amavuta abihereza abo banyonzi ababwira ko umwe ajya ku mucangamutungo undi akajya ku muyobozi w'ishuri wungirije ushinzwe amasomo.'

Abahagarariye ababyeyi basoza bagira bati'Ababyeyi barerera kuri ririya shuri bamaze kubimenya ndetse bakaba bavuga ko iki kibazo kidakemuwe mu maguru mashya batakongera gutanga umusanzu w'ifunguro bityo igikorwa cyakozwe kikaba kiri kugira uruhare mu kwangisha ababyeyi gahunda y'abanyeshuri yo gufatira ifunguro ku ishuri .'

Madamu Karekezi Florentine ushinzwe umutungo w'ishuri yagize ati 'Ibyo bintu ntacyo mbiziho, byabazwa umuyobozi w'ishuri.'

Madamu Mutesi Claudine, umuyobozi w'ishuri wungirije ushinzwe amasomo nawe yagize ati 'Njyewe ntabwo nshinzwe ibiryo, nshinzwe amasomo, niyo nabazwa niba ikigo cyaribwe ibiryo byabazwa ababishinzwe.'

Groupe Scolaire de Rwesero iherereye mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza,

Ivomo:UMUSEKE



Source : https://yegob.rw/nyanza-abayobozi-bishuri-barashinjwa-kwiba-ibiryo-byabanyeshuri-stock-bagasiga-bayikubuye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)