Nyanza-Nyamure: Iyo ataba Jandarume Hategekimana Filipo byarashobokaga ko benshi mu batutsi barokoka Jenoside #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994, Abasaga ibihumbi 10 biciwe ku musozi wa Nyamure aho bari bahungiye, ubu ni mu Murenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza. Ufatwa nka nyirabayazana cyangwa imbarutso y'ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri uyu musozi ni Hategekimana Filipo uzwi ku izina rya' Biguma'. Uyu yatawe muri yombi, agiye gutangira kuburanishwa mu rukiko rw'i Paris ho mu Bufaransa. Abaharokokeye bahamya ko iyo ataba we kwirwanaho hakarokoka benshi byari gushoboka.

Bamwe mu barokokeye kuri uyu musozi wa Nyamure, baganiriye n'itsinda ry'Abanyamakuru babarizwa mu muryango w'Abanyamakuru baharanira amahoro- PaxPress bakora ku nkuru z'Ubutabera, bahamya ko kwirwanaho hakarokoka benshi mu Batutsi byari gushoboka iyo uyu wari Jandarume Hategekimana Filipo atazana abajandarume yari ayoboye kwica Abatutsi.

Umusozi wa Nyamure uri mu karere ka Nyanza. Hiciwe Abatutsi basaga ibihumbi 10.

Bavuga ko mu gihe bari bahungiye kuri uyu musozi bavuye hirya no hino, hagiye haza ibitero bya zimwe mu nterahamwe n'intagondwa z'abahutu bashakaga kubica ariko nti babashe kugira icyo bakora kuko birwanagaho bakoresheje amabuye, bagasubizayo ibyo bitero. Nyuma, baje kugamburuzwa na Jandarume Hategekimana Filipo n'itsinda yari ayoboye ari nawe waje, bagota umusozi wose aba ari nawe urasa bwa mbere, abatutsi batangira kwicwa.

Umwe mu barokokeye kuri uyu musozi, avuga ko ibitero byo kwica Abatutsi bari kuri uyu musozi byakozwe kenshi ndetse ku munsi hakaba ubwo abicanyi baza inshuro ebyiri ariko kubwo kwirwanaho bakoresheje amabuye yari kuri uyu musozi bakabisubizayo ntacyo bakoze ndetse bamwe bagakomeretswa n'amabuye babateraga birwanaho.

Ati' Hatangiye kuza ibitero by'abantu bitwaje intwaro gakondo; Imihoro, Amacumu, Impiri, ariko kubera ko uyu musozi nyine twari twahungiyeho wari umusozi ugizwe n'amabuye menshi kandi baturukaga hepfo yacu tubareba, Abatutsi nti batumaga babegera. Birwanyeho bakoresheje amabuye ibitero bigasubirayo, bugacya bakagaruka, hari n'igihe ku munsi bazaga inshuro ebyiri ariko kubera uko umusozi uteye baza abantu bakirwanaho bagasubirayo ntacyo bakoze ndetse bamwe twaranabakomeretsaga bagataha bakomeretse ndetse ku buryo bunakabije'.

Akomeza avuga ko bamaze kubona ko ntacyo bazakora aribwo haje abajandarume n'Abapolisi bayobowe na Hategekimana Filipo bitaga Biguma, umusozi uragotwa, bamaze kubona ko ntawapfa kubacika, atanga ikimenyetso cya mbere cyatumye abicanyi birara mu batutsi barabica.

Ati' Abari basanzwe baza muri ibyo bitero bikubye inshuro zirenga nk'10. Batangiye gukora( kwica) ari uko uwari Umuyobozi wari uyoboye Jandarumori y'i Nyanza wungirije witwa Hategekimana Filipo bahimbaga 'Biguma' yamaze kubona ko bamaze kuwugota wose. Niwe watanze ikimenyetso cya mbere cyo gutangira kwica. Yigiye imbere asiga abandi mu ntambwe nka zingahe….,niwe wabanje kurasa nko kubaha Sinye(ikimenyetso) yo gutangira kwica'. Akomeza avuga ko uyu ariwe Mbarutso, nyirabayazana w'iyicwa ry'Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamure kuko iyo ataba we bajyaga kwirwanaho.

Undi mu byeyi uvuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari afite imyaka 13, mu muryango we wari ugizwe n'abantu 11, harokotse 2 gusa, we na karumuna ke. Agira ati' Uwo mukuru wa Jandarumori, yategetse Abajandarume ngo bagote umusozi, abaturage bagote, abafite ubuhiri babanze imbere, abafite amacumu n'imiheto bakurikireho, abafite imihoro bakurikireho. Inyuma yabo rero niho haje babajandarume baragota. Uwo mugabo wari ubayoboye' Biguma' niwe wahise arasa isasu rimwe rihita rifata umugabo wari mu mpinga aratumbagira. Ubwo batangira kurasa rero. Bararasaga amasasu hejuru mu musozi noneho abamanutse birukanka bahunga bagahita babatema'.

Ndagijimana Athanase, Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muyira avuga uko nk'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafata uyu Hategekimana Filipo uzwi ku izina rya Biguma, agira ati' Tumubona nk'imbarutso, Tumubona nk'intangiriro ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuri uno musozi wa Nyamure kuko Abatutsi bari bahari barenga ibihumbi 11 bari bagerageje kwirwanaho ariko Biguma Hategekimana Filipo tumubona ariwe mbarutso cyangwa se ariwe ntandaro yo gupfa kw'Abatutsi bari bahungiye kuri uyu musozi'.

Akomeza ati' Impamvu tumufata nk'imbarutso ni uko ariwe…, icya mbere; kugira ngo izo ntagondwa z'Abahutu n'izo Nterahamwe zibanze zigote umusozi ni Mobilisation ( ubukangurambaga) yakoranye n'ubuyobozi bwa Komine Ntyazo na Komine Muyira, habaho mobilisation intagondwa z'abahutu n'interahamwe bazenguruka umusozi, nawe azana Abajandarume bazenguruka umusozi arangije ababera urugero, arasa isasu rya mbere'.

Uretse aha Nyamure, muri dosiye ya 'Biguma' havugwamo Umusozi wa Nyabubare uri mu murenge wa Rwabicuma. Avugwaho kandi kwica/ kwicisha uwari Burugumesitiri wa Ntyazo witwa Nyagasaza Narcisse. Hakaba ubwicanyi bwabereye muri ISAR (ubu ni mu murenge wa Kinazi), gushyira no gushyirisha za bariyeri mu duce dutandukanye twa Nyanza, no kugira uruhare mu nama zagiye zitegura zikanashyira mu bikorwa ubwo bwicanyi bwabereye muri utwo duce.

Philippe(Filipo) Hategekimana wari uzwi nka 'Biguma' w'imyaka 67, yavukiye mu cyahoze ari Komini Rukondo ubu ni mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza. Mu gihe cya jenoside yari umujandarume afite ipeti rya Adjudant-Chef aba muri Gendarmerie ya Nyanza. Yaje guhungana na Leta yari imaze gutsindwa agera mu Bufaransa mu 1999, aho yaje kubona ubuhungiro (statut de réfugié) akoresheje umwirondoro utari wo (fausse identité) aza no kubona ubwenegihugu mu 2005 atura mu gace ka Rennes. Yahakoraga akazi kajyanye n'ibyo gucunga umutekano.

Abicanyi kuri uyu musozi barimo n'Abajandarume bari bayobowe na Hategekimana Filipo uzwi ku izina rya Biguma, bagose uyu musozi bashaka ko nta Mututsi n'umwe urokoka.

Mu 2015 yatangiye gukorwaho iperereza biturutse ku busabe bwa CPCR n'indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, maze ishami rya PNAT (Parquet National Antiterroriste) rishinzwe gukurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu n'ibyaha by'intambara ryemeza ko akurikiranwaho gukora jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu, no kuba mu mutwe ugamije gutegura ibyo byaha. Yahise ahungira muri Cameroun aza kuhafatirwa muri Werurwe 2018 asubizwa mu Bufaransa aho byemejwe ko ahita afungwa by'agateganyo kuva 15/02/2019. Taliki 20 Nzeri 2021, urukiko rw'ubujurire rwemeje ko Philippe Hategekimana agomba kuburanira mu rukiko rwa rubanda (Cour d'Assises). Biteganijwe ko urubanza rwe rutangira kuri uyu wa 10 Gicurasi 2023 i Paris mu gihugu cy'u Bufaransa.

Munyaneza Theogene



Source : https://www.intyoza.com/2023/05/06/nyanza-nyamure-iyo-ataba-jandarume-hategekimana-filipo-byarashobokaga-ko-benshi-mu-batutsi-barokoka-jenoside/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)