Mu masaha ya saa yine z'amanywa kuri uyu wa 13 Gicurasi nibwo inzu yakodeshwaga na Munyengabe Ignace yatangiye gufatwa n'inkongi y'umuriro.
Uyu mugabo ngo yari aryamye mu cyumba baza kumuhuruza bamubwira ko icyumba cyo mu ruhande rwo hepfo kiri gushya, bagerageza kuzimya umuriro ubarusha ingufu.
Munyegabe yabwiye IGIHE ko nta muntu wakomerekeye muri iyi nkongi, ariko ngo ibikoresho byo mu nzu, n'ibindi bintu yacuruzaga birimo ibikoresho by'ikoranabuhanga byahiriye muri iyi nzu.
Ati 'Nta wakomeretse uretse njye wakandagiye ikintu kikanyica mu kirenge. Twabagamo turi 12.'
Ibyangiritse ni ibikoresho byo mu rugo byose, ariko hari ahantu nacururizaga hari ibintu nari naravanyeyo kuko nari ndimo mpakora amasuku nabizanyemo hano. Byari bifite agaciro kari hagati ya miliyoni ebyiri n'eshatu z'amafaranga y'u Rwanda.'
Uyu mugabo avuga ko muri iyi nzu batatekeragamo, ndetse ngo nta na Gaz batekagaho, agakeka ko uyu muriro waba watewe n'umuriro w'amashanyarazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitega, Mugambira Etienne yabwiye IGIHE ko bikekwa ko iyi nkongi yatewe na peteroli abana bamennye mu nzu hanyuma barasiraho umwambi umuriro watse bagerageza kuzimya biranga kubera ibikoresho by'ikoranabuhanga byinshi byari bibitse muri iyi nzu.
Ati 'Harakekwa ko mu cyumba bavuga cyaturutsemo umuriro hari harimo agacupa ka peteroli, ikaba yamenetse noneho abana bacana umwambi w'ikibiriti hakaba ari ho hakomotse iyo nkongi y'umuriro. Umuriro umaze kwaka umuryango washatse uko bahazimya ariko umuriro ubabana mwinshi.'
Yakomeje avuga ko uretse matela imwe uyu muryango wabashije kuvana muri iyi nzu ibindi byose byahiriyemo, ubuyobozi bukaba bugiye kubashakira aho baba bacumbitse mu gihe cy'icyumweru kimwe kugira ngo babone uko bongera kwikodeshereza.
Yavuze ko aha hantu inzu yahiye hasanzwe hatuwe mu kajagari, gusa ngo muri gahunda yo kunoza imiturire nyir'inzu yari yaramaze kubarirwa ku buryo azishyurwa umutungo we.
Mu gihe iyi nzu yashyaga ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi ryahise riza kuzimya uyu muriro.
Gitifu Mugambira asaba abaturage kwirinda gushyira hafi y'abana ibintu bishobora guteza inkongi y'umuriro cyangwa ibikoresho bikoreshwa n'amashanyarazi bishobora guteza inkongi, ndetse ababibashije bagashyira ingufu mu gutunga ibikoresho bizimya inkongi bizwi nka 'kizimyamoto'.
Muri uyu murenge wa Gitega biteganyijwe ko hagiye kubakwa inzu zizatuzwamo imiryango izimurwa mu kajagari mu rugendo rwo gutuza neza abantu ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.