Nyina n'umwana barangirije icyarimwe amashuri yabo - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyina n'umwana barangirije icyarimwe amashuri yabo

Umwana witwa Roderick Hubbard yarangirije rimwe n'umubyeyi we witwa Yolanda Kubbard amashuri ya Kaminuza ku ishuri rya Albany State University.

Umwana n'umubyeyi we barangije amasomo yabo bari mu ba mbere dore ko babarirwa mu bandi banyeshuri batsinze neza aho, bari muri 'Distinction'.

Ikinyamakuru cyitwa Vibe.com cyavuze ko aba bombi baje gukomereza muri iri shuri nyuma yo kuva muri HBCU. Umuryango wa Roderick na Yolanda ufite amateka mu mashuri dore ko hafi ya bose bize muri iri shuri rya ASU.

Muri abo harimo nyirakuru wa Roderick, Umuyobozi w'aka gace batuyemo (Mayor) Doroth Hubbard n'abandi barimo umugore wa Roderick na marume we.

Umuryango wo kwa Yolanda wagize uti 'Twishimiye umwuzukuru wacu ndetse n'umwana wacu ku bw'intsinzi yabo. Nta byinshi twavuga gusa twizeye ko n'ibisigaye bizagenda neza'.

Roderick Hubbard arangije mu bijyanye n'uburezi mu gihe umubyeyi we asoje 'Master's Degree in Public Administration'.

Roderick Hubbard yagize ati: 'Aya yari amahirwe kuri twe kuko twagombaga kwishimira hamwe tugakomoza no ku mvune twagize muri iki gihe cyose tumaze twiga'.



Source : https://yegob.rw/nyina-numwana-barangirije-icyarimwe-amashuri-yabo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)