Nyuma ya Sintex na bagenzi be, ikindi cyamamare cyatawe muri yombi cyizira umukobwa w'uburanga buhebuje.
Themba Sonnyboy Sekowe wamamaye nka DJ Maphorisa yatawe muri yombi, akurikiranyweho guhohotera umukunzi we
Uyu muhanga mu kuvanga imiziki yatawe muri yombi ku mugoroba wa tariki 6 Gicurasi 2023 azira gukubita umukunzi we Thuli Phongolo.
DJ Maphorisa w'imyaka 35 yakubise umukunzi we usanzwe ari n'umukinnyi wa filime ubwo bari murugo rwe i Johannesburg biba ngombwa ko uyu mukobwa yitabaza Polisi maze ihita ita muri yombi Dj Maphorisa.