Nyuma yo gukorana na Nyakwigendera Jay Polly,... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Clement Ndayi wafashe izina rya Uncle Vutu mu muziki akawukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyize hanze iyi ndirimbo 'Hustle' nyuma yo gukorana indirimbo ebyiri na nyakwigendera Jay Polly.

'Hustle' ni indirimbo ivuga imibereho ya buri munsi muntu abamo igoranye, yihihringa ashaka ubuzima ndetse akora cyane kugira ngo abashe kubaho. Iyi ndirimbo ishishikariza abantu gukora cyane kuko mu Isi nta kibazo umuntu abona atiyushye akuya.

Uncle Vutu yakoranye indirimbo ya mbere yise 'Uncle Vutu' n'Umuraperi Jay Polly iba iya mbere yari imwinjije mu muziki ndetse imenyekanisha izina rye mu ruhando rwa muziki nyaRwanda.

Nyuma y'amezi make aba bombi bakoranye bongeye guhuza imbaraga bashyira hanze indi ndirimbo bise 'Iminsi myinshi' iba iya kabiri yari akoze kandi afatanyije n'umwe mu baraperi bari bafite izina rikomeye mu muziki w'u Rwanda.

Uncle Vutu avuga ko yishimira kuba umuraperi,ndetse koJay Polly yaramutije imbaraga mbere yuko yitaba Imana kandi ko ari mu bantu bagize uruhare mu kwamamaza izina rye.


Nyakwigendera Jay Polly na Uncle Vutu bakoranye indirimbo, ndetse Uncle Vutu avuga ko Jay Polly yasize amuhaye imbaraga mu muziki


Uncle Vutu yashyize hanze amashusho y'indirimbo "Hustle"


Nyakwigendera yasize urwibutso mu mitima ya benshi kuko benshi yabazamuriye impano

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO Y'UYU MUHANZI UNCLE VUTU YITWA "HUSTLE"

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128925/nyuma-yo-gukorana-na-nyakwigendera-jay-polly-uncle-vutu-yashyize-hanze-hustle-yumve-128925.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)