Nyuma yo gushyikirizwa imodoka, Bahavu yagiye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bahavu uzwi muri iki gihe binyuze muri filime 'Impanga', yahagarutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023.

Amafoto amugaragaza ari muri mu ndege yerekeza mu Mujyi wa Dubai, mu mwanya w'indege bisaba kwishyura nibura arenga 1,400,000 Frw (kugenda unagaruka). InyaRwanda yamenye ko Bahavu yagiye muri gahunda z'akazi 'n'ibiruhuko'.

Uyu mugore aherutse gufungura urubuga yise 'ABA TV' rugamije guteza imbere filime Nyarwanda, ndetse no gushyigikira abahanzi cyane cyane abakora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Anyuzaho filime zirimo nka 'Impanga' yamuhesheje ibikombe bitatu muri Rwanda International Movie Awards (RIMA), 'My Ex', 'Above the Brave' igaruka ku butwari bw'abana b'i Nyange, 'Woman Needs', 'Kuki arinjye', 'Isi dutuye' n'izindi.

Kuri uru rubuga kandi usangaho album 'Ibyiringiro' ya James na Daniella, 'Yesu arashoboye' ya Jessica Mucyo n'izindi. Unasangaho indirimbo z'abahanzi barimo nka Ben na Chance n'izindi.

Umujyi wa Dubai Bahavu yerekejemo ufatwa nka nimero ya mbere mu Mijyi myiza kandi ikurura ba mukerarugendo ku Mugabane wa Afurika. Urazwi cyane, ku buryo abanyamafaranga baturutse imihanda yose yo ku Isi bifuza kujya kuharira ubuzima.

Mu 2016, abasura Umujyi wa Dubai bawinjirije Miliyari $ 28.50. Muri uwo mwaka kandi, Dubai wari mu Mijyi 10 ikurura ba mukerarugendo ariko wari utaragira agahigo ko kugira inzu ndende isumba izindi n'ubusitani bwitwa 'Dubai Miracle Garden' bwiza kandi bunini bwa mbere ku Isi.

Dubai irashyuha cyane ariko bitewe n'uburyo bukoreshwa mu kubuvomera bwitwa 'Drip irrigation', buhorana ubuhehere bitewe n'uko nibura litiro ibihumbi 750 buri munsi zikoreshwa mu kubwuhira.

Dubai isomwa Dubayy ni umurwa mukuru wa Emirate kimwe mu bihugu bigize Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu. Wabayeho mu 1971 ubona ubwigenge ubukuye ku Bwongereza. Ni izina bivugwa ko rikomoka ku isoko ryari hafi y'aho uwo mujyi wubatse.

Ifite ubuso bungana na 4,114 Km2. Ni umujyi ugizwe n'ibikorwaremezo birimo inzu isumba izindi ku isi, amahoteli meza ndetse n'ibiyaga bibereye ijisho. Abawutuye abenshi ni abayisilamu ariko hari n'abahindu.


Ahagana saa saba z'ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, Bahavu yafashe indege yerekeza mu Mujyi wa Dubai


Bahavu yagiye muri gahunda z'akazi ndetse n'ibiruhuko 


Bahavu amaze iminsi afunguye urubuga rugamije guteza imbere Cinema Nyarwanda n'abahanzi bakora 'Gospel'


Bahavu utegura filime ye yise 'Impanga' aherutse gushyikirizwa imodoka yatsindiye mu Rwanda International Movie Awards




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129777/nyuma-yo-gushyikirizwa-imodoka-bahavu-yagiye-imahanga-129777.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)