Nyuma yo gutandukana n'umukinnyi wa APR BBC ari murukundo n'umukobwa mugenzi (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Isimbi Amandine uzwi ku izina rya Amandah Darling nyuma yo gutandukana na Wamukota Tom Bush ukinira ikipe ya APR BBC yerekanye ko aryohewe n'urukundo n'uwo bahuje igitsina ukomoka mu gihugu cya Uganda.

Muri Mutarama 2023, Amandah yatangiye gusangiza abamukurikira amafoto ari kumwe n'umukunzi we mushya.

Amakuru yizewe yemeza ko uyu mukunzi mushya wa Amandah Darling, asanzwe atuye muri Uganda ndetse yitwa Amollo Karol.

Ku mbuga nkoranyambaga, Amandah yamaze kongera izina ry'uyu mukobwa mu mazina akoresha aho asigaye yitwa Amandine Amollo Isimbi.
Ni na we rukumbi akurikira ku rubuga rwa Instagram. Bombi bamaze kwiyemeza kuzabana akaramata.

Muri Mutarama 2023, Amandah yemeje ko yabonye umukunzi mushya yasimbuje Wamukota icyakora ntabwo yigeze amugarukaho.

Icyo gihe yemeye ko ari mu rukundo rw'ibang agira ati'Ni umukunzi wanjye ariko ntabwo akunda ibintu by'itangazamakuru, ni na yo mpamvu ubona twifotoje atagaragara mu maso ariko ndamukunda kandi na we arankunda.'

Mu 2013, Isimbi Amanda yabaye Igisonga cya Nyampinga w'iryahoze ari Ishuri ry'Imari n'Amabanki (SFB).

Afite umwana yabyaranye na Wamukota Tom Bush wamenyekanye akinira Patriots BBC mbere yo kwerekeza muri APR BBC. Bombi batandukanye muri Nyakanga 2022 nyuma y'umwaka umwe bari bamaze bibarutse.

Amandah amaze igihe kinini muri Uganda



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nyuma-yo-gutandukana-n-umukinnyi-wa-apr-bbc-ari-murukundo-n-umukobwa-mugenzi-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)