'Nzagura Intanga z'umuzungu nibyarire umumetisi' Umukobwa w'ikizungerezi arahiye ko atazigera ashaka umugabo kuko nta rukundo akigira - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Nzagura Intanga z'umuzungu nibyarire umumetisi' Umukobwa w'ikizungerezi arahiye ko atazigera ashaka umugabo kuko nta rukundo akigira

Uko bwije n'uko bukeye hagenda haza ikorabuhanga ndetse ryoroshya n'ubuzima bwa benshi, gusa muri iryo koranabuhanga riza rigenda rizana n'utundi dushya.

Muri utwo twavuga nko kwiteresha intanga ku bagore bakibaruka badahuye n'abagabo.

Mu kiganiro na Isimbi Tv hari umukobwa wikizungerezi witwa Teta wavuze ko mu bintu yifuza hatarimo umugabo ahubwo ko icyo ashyize imbere ari ugushaka amafaranga.

Gusa ahamya ko mu gihe azaba akeneye umwana yagura intanga z'umuzungu ndetse akibyarira n'umumetisi.

Icyakora yongeye ho ko naramuka amushatse bizaba ari nka 'bonus' kuko we ntago biri mu byo ashyize imbere.

N'ubwo yavuze ibi bamwe mu babonye ikiganiro bavuze ko ibi n'abyo atari ubumuntu kuko umuntu arangwa no kwibaruka kandi bikanyura mu nzira nziza zagenwe.



Source : https://yegob.rw/nzagura-intanga-zumuzungu-nibyarire-umumetisi-umukobwa-wikizungerezi-arahiye-ko-atazigera-ashaka-umugabo-kuko-nta-rukundo-akigira/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)