Ommy Dimpoz yavuze ku burozi yahawe nindirim... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Omary Faraji Nyembo [Ommy Dimpoz] ari mu Rwanda, aho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, yatanze ibyishimo mu gitaramo yakoze ubwo yaririmbiraga abitabiriye imikino ya kimwe cya kabiri (1/2) cy'imikino ya BAL iri kubera mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.

Ni ku nshuro ya Gatatu, Ommy Dimpoz ataramiye mu Rwanda. Kandi, mu bihe binyuranye yagiye agaragaza ko yakunze uburyo Umujyi wa Kigali usa neza, uburyo Abanyarwanda bamwakira neza, amafunguro yakirizwa n'ibindi binyuranye.

Ubwo yari mu kiganiro 'Versus' cya Televiziyo Rwanda, Ommy Dimpoz yavuze ko 'ndiyumva nk'uri mu rugo, ikirere cyiza, igihugu cyiza, Umujyi mwiza'. Ati "Mbese ibintu byose ni byiza."

Uyu mugabo yakirijwe ikawa yo mu Rwanda, avuga ko asanzwe akunda ikawa. Abajijwe kuri gahunda ya Visit Rwanda, yavuze ko u Rwanda rwashyize imbere iyi gahunda, kandi akunda uburyo Abanyarwanda baca bugufi, bakagira urukundo.

Ommy Dimpoz yavuze ko urugwiro yakiranwa iyo ari mu Rwanda, ahora aruganirira The Ben, umuhanzi w'inshuti ye ukunze kujya kenshi muri Tanzania.

Ati "Buri gihe mpora musaba ko twagurana Pasiporo, we akaza muri Tanzania nanjye nkaza mu Rwanda'.

Dimpoz yavuze ko The Ben akunze kumushyigikira iyo ari mu studio mu ikorwa ry'indirimbo. Kandi ko The Ben ari umuhanzi utangaje, w'umutima mwiza, uca bugufi. 

Yavuze ko mu myaka itanu ishize, The Ben yamufashije kwandika indirimbo yitwa 'Yanje' yakoranye na Seyi Shay.

Ati "Yaramfashije kwandika iyi ndirimbo yitwa 'Yanje'. Niwe wamfashije kwandika amagambo y'ikinyarwanda y'iriya ndirimbo."

Dimpoz yavuze ko umwaka ushize ubwo yakoraga kuri album ye, nabwo yiyambaje The Ben bakoranaho indirimbo 'I got you'. Ati "Nabwo yanyandikiye amwe mu magambo y'Ikinyarwanda [Yifashishije mu ndirimbo].'

Iyi album, Ommy Dimpoz yasohoye mu Ukwakira 2022 yayise 'Dedication' iriho n'izindi ndirimbo yakoranye n'abandi bahanzi barimo nka Blaq Diamond, Fally Ipupa, Dj Maphorisa wo muri Afurika y'Epfo, Nandy wo muri Tanzania n'abandi. Iriho indirimbo 15.


Ishimwe ku Mana nyuma y'uko akize uburozi yahawe:

Muri Gicurasi 2018, nibwo Ommy Dimpoz yatangiye kunyura mu bihe bigoye biturutse ku kunanirwa kumira ifunguro, yagira icyo amira akaribwa mu muhogo. 

Icyo gihe yagiye kwa muganga babura indwara, ndetse Guverineri wa Mombasa Joho Hassan, yamushakiye ubuvuzi bwisumbuyeho birananirana.

Ibi byatumye muri Kamena 2018, yoherezwa mu gihugu cya Afurika y'Epfo aho yabagiwe, ndetse abaganga bakora inzira nshya y'igogora.

Muri Nzeri 2018, yizihiza isabukuru y'amavuko, yanditse kuri konti ye ya Instagram ashima Imana yamwongereho iminsi yo kubaho. Atangaza ko yatangiye ubuzima bushya, yongeye kurya, anashobora kuririmba.

Icyo gihe yasohoye ifoto imugaragaza mu cyumba yabagiwemo. Uyu munyamuziki wabiciye bigacika muri Tanzania, yavuze ko yanditse ubu butumwa agirango abwire buri wese ko 'kubana mu bugome n'inzangano' bidakwiye, kuko ntawe uzi icyo ejo hamuhishiye.

Mu kiganiro na Televiziyo Rwanda, Ommy Dimpoz yavuze ko icyo gihe ahura n'ubwo burwayi, wari umunsi usanzwe nk'indi yose, abyuka yumva atemeze neza, abaganga bagerageza ibishoboka biranga. Ommy avuga ko bisa nk'aho 'nariye uburozi'.

Ngo birashoboka ko yaba yarariye ubwo burorozi mu byo kurya cyangwa se kunywa. Ati "Nagiye kwivuriza muri Afurika y'Epfo bigenda neza…nagiye kandi no muri Budage mu ibagwa ryanjye rya kabiri."

Ommy yavuze ko byari ibihe bigoye kuri we, kuko yamaze hafi imyaka ibiri cyangwa itatu ajya kwa muganga kugirango barebe uko ubuzima bwe buhagaze. Ndetse, igihe kirageza abura ijwi rye ku buryo atashoboraga kongera kuririmba.

Uyu munyamuziki avuga ko ubuzima ari ukunyura mu byiza n'ibibi, kandi ko ntawe ukwiye gucika intege, ahubwo agomba gukomeza gusenga no kwiyegereza Imana.

Uyu mugabo ashima Imana, inshuti, abaganga n'abandi 'none uyu munsi ndi hano'. Mu bindi, Ommy yavuze ko mu muziki akumbuye abahanzi nka Vanessa Mdee, Nyanshinski, Stromae n'abandi.

Avuga ko nta muntu ukwiye gufata ubuzima nk'ikintu gisanzwe, kandi abantu bakwiye kurangwa n'urukundo. Avuga ko ibihe yanyuzemo, byatumye abona ko ubuzima ari ubusa, kandi ko ejo hazaza atari ahacu.

Ommy yavuze ko ubuzima bwamwigishije amasomo akomeye, kandi Imana imwereka ko ntawe umenya ejo hazaza 

Ommy ukurikirwa n'abarenga Miliyoni 7 kuri Instagram, avuga ko bigoye gusobanukirwa umuntu. Ati "Ni bene Adamu." 

Ommy Dimpoz yahishuye ko The Ben ariwe wamwandikiye amagambo ari mu rurimi rw'Ikinyarwanda yaririmbye mu ndirimbo 'Yanje' 

Ommy avuga ko ari inshuti y'akadasohoka ya The Ben byatumye amwiyambaza kuri album yashyize hanze mu 2022 

Ubwo Ommy Dimpoz yari mu kiganiro na Luckman Nzeyimana wa Televiziyo Rwanda 

Ommy Dimpoz avuga ko umwaka wa 2018 wamushaririye, ariko akomeza kwiyegereza Imana

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YANJE' YA OMMY DIMPOZ NA SEYI SHAY

 ">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'I GOT YOU' YA OMMY NA THE BEN

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129753/ommy-dimpoz-yavuze-ku-burozi-yahawe-nindirimbo-yandikiwe-na-the-ben-129753.html

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)