Onana na Ojera Joackiam batahanye umuba w'Ama... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, habaye umukino  wa 1/4 wo kwishyura w'igikombe cy'Amahoro, wahuje ikipe ya Rayon Sports na Police FC. 

Uyu mukino warangiye, Rayon Sports itsinze Police FC ibitego 3-2. Rayon Sports, mu mikino yose yagize igiteranyo cy'ibitego 6-4, ihita ibona itike ya 1/2 igomba guhuramo na Mukura Victory Sports.

Nyuma y'uyu mukino, abakinnyi ba Rayon bari bitwaye neza barimo Ojera Joackiam wagoye ikipe ya Police FC kuko yatanze umupira wavuyemo igitego cya mbere ndetse akanakorerwaho igitego cya kabiri, Onana Esomba Willy watsinze penariti y'igitego  cya kabiri ndetse n'igitego cya gatatu, aba bose bahawe amafaranga n'abafana ba Rayon Sports bari basazwe n'ibyishimo.

Ojera byatangiye byoroshye ahabwa igihumbi ariko nyuma biza gukomera 

Ya note bari bamuhaye yaje kurushaho kwiyongera amafaranga atangira gukwirwa ibiganza 

Usibye no kumuha amafaranga, hari n'abifuzaga kumukoraho bakamusuhuza 

Abandi bafana bari basazwe n'ibyishimo, bazanaga amafaranga nk'amaturo 

Abafana batangiye kunaga amafaranga hasi nk'uko basanzwe babigenza iyo bari guha umukinnyi 

Ojera yageze aho aratuza areba uko amafaranga yinjira 

Ojera yageze aho ifaranga riragwira akamwenyu kaba kose 

Umuyobozi w'abafana ba Rayon Sports Claude yahise aza atangira kumufasha kuyashyira ku murongo ndetse bamuha n'umwenda wo kuyatwaramo

Amafaranga abafana bandi bakomeje kuyaseseka neza mu yandi ndetse ubona ibyishimo ari byose 

Nyuma abafana basoje bamubwiye bati ugende amahoro 

Yaciyeho abasezeresha ukuboko kumwe, abafana bati n'ubutaha kuri Mukura uzagaruke 

Ku rundi ruhande, Onana yaje yitwaje ka Amvelope 

Buri muntu yatangaga icyo afite 

Onana yafataga amafaranga ajyana muri Amverope 

Aha yari yegutse ngo yumve icyo umunyamakuru amubwiye 

Onana amaze gukusanya amafaranga yari ahawe yahise asezera abakinnyi aritahira 

Kanda hano urebe umukino

">

Kanda hano wumve ubusesenguzi bw'umunyamakuru wa RBA ">

Kanda hano wumve icyo umutoza Haringingo yatangaje

"

AMATOFO: Ngabo Serge

VIDEO: Bachir Nyetera



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128884/onana-na-ojera-joackiam-batahanye-umuba-wamafaranga-amafoto-video-128884.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)