Papa Francis binyuze mu butumwa yageneye abanyarwanda yihanganishije ababuriye ababo mu biza avuga nicyo agiye gukora nk'umushumba mukuru wa Gatolika ku isi  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Papa Francis binyuze mu butumwa yageneye abanyarwanda yihanganishije ababuriye ababo mu biza avuga nicyo agiye gukora nk'umushumba mukuru wa Gatolika ku isi.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yagaragaje ko yatewe akababaro n'urupfu rw'Abanyarwanda bo mu Burengerazuba n'Amajyaruguru bishwe n'ibiza yiyemeza gukomeza gusabira ku Mana abasigaye ngo bagire umutima ukomeye.

Imvura nyinshi n'imyuzure byishe abantu 130 bisenya inzu zirenya inzu nyinshi.

Papa Francis yoherereje ubutumwa bw'ihumure abashegeshwe n'ingaruka z'ibi biza abunyujije ku ntumwa ye mu Rwanda, Archbishop Arnaldo Catalan kuri uyu wa Kane.

Yagize ati 'Nababajwe n'inkuru z'abatakaje ubuzima n'ibyangiritse kubera imyuzure yabaye mu Burengerazuba n'Amajyaruguru y'u Rwanda.'

Yagaragaje ko akomeza gusabira abapfuye, abakomeretse n'abakuwe mu byabo ndetse n'abari mu bikorwa by'ubutabazi.



Source : https://yegob.rw/papa-francis-binyuze-mu-butumwa-yageneye-abanyarwanda-yihanganishije-ababuriye-ababo-mu-biza-avuga-nicyo-agiye-gukora-nkumushumba-mukuru-wa-gatolika-ku-isi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)