Pcee na Justin99 bamamaye muri Afurika yEpfo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba basore bageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, ahagana saa moya z'igitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, bakirwa n'abagira uruhare mu gutegura ibi bitaramo ngarukakwezi bizwi nka Intore Sundays bigamije gufasha abanya-Kigali guherekeza neza ukwezi.

Nyuma yo kwakira ku kibuga cy'indege, bahise bajya kuri Hotel bitegura kuza gutaramira abanya-Kigali mu gitaramo kibera kuri Mundi Center guhera saa munani z'amanywa, kugeza saa tanu z'ijoro.

Ni igitaramo cyatewe inkunga n'uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwa SKOL.

Pcee &Justin 99 bamamaye cyane mu ndirimbo bashyize hanze mu bihe bitandukanye nka 'ZoTata', 'Yahyuppiyah', 'Kilmanjaro' n'izindi.

Nk'uko bigaragara ku rupapuro rwamamaza iki gitaramo kwinjira ni 10,000 Frw igihe uguze itike yawe mbere y'umunsi w'igitaramo, ni mu gihe ku munsi w'igitaramo ugomba kwishyura 15,000 Frw.

Ku meza y'abantu batandatu ni ukwishyura ibihumbi 300 Frw ugahabwa n'icyo kunywa. Pcee &Justin 99 bazacuranga muri iki gitaramo bazahurira ku rubyiniro n'abarimo Toxxyk, Tyga ndetse na Pyfo.

Pcee Nxumalo [Pcee] asanzwe ari umuhanzi, umwanditsi w'indirimbo unakorera ibitaramo ahantu hanyuranye. Aherutse guhurira mu ndirimbo yitwa 'ZoTata' na Justin King [Justin 99] na EeQue.


Ni ubwa mbere Dj Pcee na Justin99 bagiye gutaramira i Kigali, nyuma yo kubica bigacika muri Afurika y'Epfo


Pcee uri iburyo, ari mu banyamuziki  bubakiye inganzo yabo ku mudiho w'injyana ya Amapiano



Justin99 ubanza ibumoso, mu ijosi rye yiyandikishijeho amazina y'indirimbo yabo bise 'Zotata'


Dj Pcee amaze igihe agaragaza ko yiteguye gususurutsa abanya-Kigali




Pcee yinjira mu mudoka nyuma yo kugera ku kibuga cy'indege cya Kigali

Ubwo Justin99 yinjira mu mudoka yerekeza muri Hotel acumbikiwemo



KANDA HANO WUMVE IMWE MU NDIRIMBO Z'ABA BASORE ZABICIYE BIGACIKA

">

Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Pcee na Justin bageraga i Kigali

AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129877/pcee-na-justin99-bamamaye-muri-afurika-yepfo-bageze-i-kigali-amafoto-129877.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)