Perezida Kagame ari kumwe na Madamu bafunguye... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 27 Gicurasi 2023. 'Kimironko Sports and Community Space' yafunguwe ku mugaragaro, igizwe n'ibibuga by'imikino itandukanye birimo n'icya Basketball cyubatswe mu buryo bugezweho. 

Iki kibuga cya Basketball cyahawe ibikorwa remezo bigezweho kuko gishobora kuberaho amarushanwa yo ku rwego rw'igihugu ndetse n'ayo mu Karere kubera ko gifite amatara yatuma gikinirwaho n'ijoro, urwambariro rw'abakinnyi, amazi meza, ndetse kandi gifite n'ubushobozi bwo kwakira abafana bagera kuri 500 bicaye neza.

Ntabwo ari Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari bitabiriye iki gikorwa gusa, ahubwo hari hari n'abandi bayobozi batandukanye barimo Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall; Minisitiri wa Siporo, Munyagaju Aurore Mimosa; Umuyobozi mukuru wa NBA Africa, Victor Williams; na Perezida wa Federasiyo ya Basketball y'u Rwanda, FERWABA, Desire Mugwiza.

Iki kibuga cyubatswe ku bufatanye n'ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda (FERWABA), BAL ndetse na Minisiteri ya Siporo, kikaba giherereye mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko.

Iki gikorwa cyabaye kandi mu gihe muri BK Arena hari kubera imikino ya Basketball Africa League (BAL). Kuri uyu wa Gatandatu harakinwa umukino wa nyuma saa kumi n'ebyiri z'umugoroba aho Al Ahly yo mu Misiri iraba icakirana na AS Dounaes yo muri Senegal.


Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame ndetse n'umuyobozi mukuru wa BAL, Amadou Gallo Fall


Perezida Kagame n'umufasha we bafunguye ikibuga cya Basketball cya Kimironko



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129851/perezida-kagame-ari-kumwe-na-madamu-bafunguye-ikibuga-cya-basketball-cya-kimironko-129851.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)