Perezida Kagame na Mahamat wa AU baganiriye ku bibazo by'umutekano mu karere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mahamat ari mu Rwanda aho yitabiriye inama ku nshuro ya cumi yiga ku bibazo bibangamiye umutekano muri Afurika, yateguwe n'Ishuri rikuru rya gisirikare (RDFCSC) ku bufatanye na Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Ni inama yatangiye kuri uyu wa Gatatu igamije yigirwamo ibibazo by'umutekano byugarije Afurika n'uburyo byashakirwa umuti.

Ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, bwavuze ko Perezida Kagame na Mahamat baganiriye ku bibazo by'umutekano mu karere n'ahandi.

Ibibazo by'umutekano byugarije akarere u Rwanda ruherereyemo ku isonga harimo intambara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ihanganishije ingabo za Leta (FARDC) n'inyeshyamba zirimo M23.

Afurika Yunze Ubumwe Mahamat ahagarariye yashyizeho Angola nk'umuhuza mu bibazo bya Congo, icyakora bisa nk'ibigenda gahoro kubera ubushake buke bwa Guverinoma ya Congo ishaka kurangiza ikibazo hakoreshejwe intambara kurusha inzira y'ibiganiro.

Moussa Faki Mahamat yari i Bujumbura mu byumweru bibiri bishize ubwo hateraniraga inama yiga ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, aho hemejwe ko ingamba zisanzweho zo gukemura ibibazo zishyirwamo ingufu.

Perezida Kagame yaganiriye na Mahamat uri mu Rwanda aho yitabiriye inama yiga ku mutekano muri Afurika



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-na-mahamat-wa-au-baganiriye-ku-bibazo-by-umutekano-mu-karere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)