Perezida Kagame yaganiriye n'abayobozi bakuru mu nzego z'umutekano - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibiganiro byitabiriwe n'abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z'umutekano zirimo Ingabo z'Igihugu (RDF), Polisi y'u Rwanda (RNP) n'Urwego rushinzwe Iperereza n'Umutekano (NISS), nk'uko ubutumwa bwashyize kuri konti ya Twitter y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu bubigaragaza.

Ntabwo hatangajwe by'umwihariko ingingo z'ingenzi zaganiriwe, icyakora iyi nama ibaye mu gihe u Rwanda ruri kwakira inama ya cumi yiga ku bibazo bibangamiye umutekano muri Afurika.

Ibaye kandi mu gihe akarere u Rwanda ruherereyemo karimo ibibazo by'umutekano nko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhangana n'ingabo za Leta (FARDC).

Raporo za Loni zagiye zigaragaza ko mu guhangana n'imitwe nka M23, FARDC yifashishije FDLR, umutwe washinzwe n'abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ufite intego zo guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda ari kumwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen Jean Bosco Kazura (iburyo) na Minisitiri w'Umutekano, Gen Maj Albert Murasira
Muri ibi biganiro hagarutswe ku ruhare rw'umutekano mu kugera ku ntego nkuru igihugu cyihaye
Abayobozi bakuru mu nzego z'umutekano bari bitabiriye ibi biganiro

Amafoto: Village Urugwiro




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-n-abayobozi-bakuru-mu-nzego-z-umutekano

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)