Perezida Kagame yagaragaje ko Commonwealth igifite umukoro ngo urubyiruko rwayo rubeho neza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ubwo we n'abandi bayobozi b'umuryango wa Commonwealth barimo Umwami Charles III, Umunyamabanga Mukuru Patricia Scotland bahuriraga mu nama i Londres mu Bwongereza.

Ni inama yabaye mbere y'umunsi umwe ngo u Bwongereza bwimike umwami Charles III, ari na we muyobozi w'icyubahiro wa Commonwealth.

Abayobozi batandukanye bo mu bihugu binyamuryango bya Commonwealth bitabiriye iyo nama yabereye ku cyicaro cy'uwo muryango, ikiga ku ngingo zo guteza imbere urubyiruko ari nayo nsanganyamatsiko y'umwaka wa 2023 muri uwo muryango.

Perezida Kagame uyoboye uwo muryango guhera mu 2022, yavuze ko hakiri byinshi byo gukora kugira ngo urubyiruko rwa Commonwealth rugire imibereho myiza.

Ati 'Intego yacu ni ugukorera hamwe muri Commonwealth kugira ngo turusheho kongerera amahirwe urubyiruko rwacu. Haracyari byinshi byo gukora kugira ngo Commonwealth ibe umuryango ukemura ibibazo by'abaturage. Uyu mwaka wo ni ingenzi cyane kuko ari umwaka wahariwe urubyiruko.'

Bibarwa ko 60 % by'abaturage miliyari 2.5 bo mu bihugu bigize Commonwealth ari urubyiruko ruri munsi y'imyaka 30.

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yavuze ko ibihugu bigize uwo muryango bikoreye hamwe, bifite ubushobozi bwo kwishakamo ibisubizo byafasha urubyiruko.

Ati 'Dufite ubushobozi buhagije bwo gutuma urubyiruko rwacu rungana na miliyari 1.5 ndetse n'abandi bazadukomokaho, bagira ejo heza kandi hatekanye, kuko biri mu ndangagaciro zacu n'imico yacu itandukanye.'

Nubwo umwe mu baturage batatu batuye mu bihugu bya Commonwealth ari urubyiruko, urwo rubyiruko cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere rwibasiwe n'ibibazo bitandukanye nk'ubushomeri, kubura ibikorwa remezo bibafasha guhanga ibishya n'ibindi.

Perezida Kagame (ibumoso) aganira n'Umwami Charles III ndetse na Patricia Scotland, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth
Perezida Kagame yagaragaje ko Commonwealth igifite umukoro ngo urubyiruko rwayo rubeho neza
Perezida Kagame n'Umwami Charles baganira nyuma y'inama y'abayobozi ba Commonwealth
Abayobozi bakuru b'ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth bitabiriye iyi nama



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaragaje-ko-commonwealth-igifite-umukoro-ngo-urubyiruko-rwayo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)