Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'abashinzwe gukurikiranira hafi iby'umutekano muri Sahel - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uru rwego rwashyizweho mu Nteko Rusange ya 77 y'Umuryango w'Abibumbye muri Nzeri 2022, ruhabwa inshingano zirimo gusesengura imiterere y'ibibazo by'umutekano mu Karere ka Sahel no gushyiraho ingamba zatuma byitabwaho n'umuryango mpuzamahanga ndetse hagashakwa ibisubizo bizatuma akarere gatekana n'iterambere ryako rigasagamba.

Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byatangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Gicurasi, binyuze kuri Twitter, buvuga ko ibiganiro byabo byibanze ku gushaka umuti w'ibibazo by'umutekano muri ako karere n'ibibangamiye iterambere ryako.

Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Maurtania muri Werurwe umwaka ushize, yasuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry'ibihugu bihuriye mu Karere ka G5 Sahel [Collège de Défense du G5 Sahel].

Gusura ishuri rya G5 Sahel ntibyapfuye kwizana gutyo gusa ahubwo bifitanye isano ya hafi n'u Rwanda kuko mu 2018 rwatanze miliyoni imwe y'amadolari ya Amerika yo gufasha uwo mutwe kurwanya iterabwoba.

G5 Sahel ni urwego rwa gisirikare ruhuriwemo n'ibihugu bitanu byo mu Burengerazuba bwa Afurika birimo Burkina Faso, Tchad, Mali, Mauritania na Niger. Rumaze imyaka umunani rushinzwe kuko rwatangiye ku mugaragaro ku wa 16 Gashyantare 2014.

Sahel ni agace kari hagati y'Ubutayu bwa Sahara mu Majyaruguru ya Sudani, gakora ku Nyanja ya Atlantique n'Itukura. Umutekano muke muri Libye mu 2011, muri Mali mu 2012 n'intagondwa za Boko Haram, byasembuye cyane ibibazo by'umutekano muke byarangwaga mu Karere ka Sahel.

Uyu mutwe umaze kujyaho, wemejwe n'Akanama ka Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe Umutekano nyuma umwanzuro uwushyiraho ushimangirwa n'Akanama ka Loni gashinzwe umutekano muri Nyakanga 2017.

Perezida Kagame yakiriye Muhamadou Issoufou n'itsinda ayoboye rivuye muri Sahel



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-n-abashinzwe-gukurikiranira-hafi-iby

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)