Kuva mu 2016, Dolar Popat ni Intumwa ya Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza mu Rwanda na Uganda mu bijyanye n'ubucuruzi.
Ari mu Rwanda mu rugendo rugamije gushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi by'umwihariko mu ngeri y'ubucuruzi n'ishoramari.
Inshingano ze ni ugufasha ibihugu byombi kurushaho kugira imikoranire myiza muri iyi ngeri no kureshya abashoramari.
Mu Bwongereza, mu mwaka ushize haturutse ishoramari rya miliyoni 75,4$, bigaragara ko ryagiye mu mishinga itandatu. Rihwanye na 4,6% by'ishoramari ryose u Rwanda rwakiriye.
Ni na kimwe mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byinshi kuko mu mwaka ushize, byari bifite agaciro ka miliyoni 42,1$.
Mu bihugu RwandAir ijyanamo imizigo myinshi, u Bwongereza ni ubwa kabiri, aho bukurikira Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu bukanakurikirwa n'u Bubiligi.