Perezida Kagame yashimiye umutima w'ubutabazi Abanyarwanda bagaragaje muri ibi bihe by'ibiza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, abantu 129 nibo bari bamaze kumenyakana ko bahitanywe n'imyuzure n'inkangu byaturutse ku mvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 2 Gicurasi, rishyira kuwa 3 Gicurasi.

Kuri uyu wa Gatatu inzego nyinshi z'igihugu zirimo ingabo, abashinzwe umutekano, abanyamadini, imiryango itegamiye kuri Leta, abaturage n'abandi bazindukiye mu bikorwa by'ubutabazi ku bagizweho ingaruka n'ibyo biza.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda yabwiye RBA ko abayobozi batandukanye muri Guverinoma bagiye mu Ntara y'Uburengerazuba guhumuriza abaturage, no gukurikiranira hafi ibikorwa by'ubutabazi.

Abicishije kuri Twitter, Perezida Kagame yashimiye abakomeje kugira uruhare mu bikorwa by'ubutabazi, nyuma y'ibi biza byahitanye ubuzima bwa benshi.

Yagize ati 'Reka nshimira imzego zacu z'umutekano, ingabo, inzego za gisivile n'abandi by'umwihariko abanyamadini ku muhate bagaragaje kandi bakigaragaza mu gutanga ubufasha muri ibi bihe by'ingaruka zatewe n'ibiza. Nta cyatunanira dufatanyije.'

Let me thank our security and armed forces together with civil and other instit's notably among them religious ones for the incredible work they have been doing all around the clock to help manage the disastrous weather effects y'day& continuing!!! United alwz we shall prevail!!

â€" Paul Kagame (@PaulKagame) May 3, 2023

Mu bantu bimaze kumenyekana ko bahitanywe n'ibiza, barimo 27 bo mu Karere ka Rubavu, Rutsiro [26], Ngororero [23], Nyabihu [17] na Karongi [16].

Perezida Kagame yashimye ubufatanye Abanyarwanda bakomeje kugaragaza muri ibi bihe byo gutabara abibasiwe n'ibiza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimiye-umutima-w-ubutabazi-abanyarwanda-bagaragaje-muri-ibi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)