Perezida Paul Kagame witabiriye inama yiga ku bukungu iri kubera mu gihugu cya Qatar yavuze aho imirimo yo kubaka Ikibuga cy'Indege cya Bugesera ingezde ndetse naho uyu mwaka urangira igeze.
Ibi Umukuru w'igihugu yabitangaje ubwo yabazwaga ku bufatanye bw'u Rwanda na Qatar mu ngeri zitandukanye, zirimo ishoramari muri RwandAir no mu mushinga w'Ikibuga cy'Indege cya Bugesera.
Yasubije agira ati' "Turi gushyira mu bikorwa ibyo twemeranyije. Turi gukorana mu bijyanye na sosiyete y'indege ariko turi no mu bijyanye n'ikibuga cy'indege twashoyemo imari dufatanyije. Imirimo irarimbanyije, tugeze kure, igikenewe ni ukuyihutisha kugira ngo duharanire ko imirimo iba yarangiye mu gihe gito."
Perezida Kagame yabajijwe aho imirimo izaba igeze nibura mbere y'uko uyu mwaka urangira mu bijyanye no kubaka iki kibuga, asubiza ko uyu mwaka uzarangira imirimo igeze kuri 70%.
Yakomeje agira ati "Sosiyete y'indege yo iri kwaguka vuba, Ikibuga cy'Indege cyo nkeka ko tuzaba turi hafi kuri 70%. Ndatekereza ko umwaka utaha mu gihembwe cya gatatu cyangwa icya kane, tuzaba tubasha kubona ikibuga."
Iki kibuga kizuzura gitwaye miliyari 2$ aho byitezwe ko kizafasha u Rwanda kuba igicumbi cy'ingendo zo mu kirere ku mugabane wa Afurika.
Qatar Airways izaba ifite imigabane ingana na 60% muri iki kibuga cy'indege ndetse iherutse no gutangaza ko ishaka kugura ingana na 49% muri RwandAir.
Iki kibuga gifite ubuso bwa metero kare 130.000 ndetse mu gihe icyiciro cya mbere kizaba kirangiye, kizaba kibasha kwakira nibura abagenzi miliyoni umunani ku mwaka.
Mu cyiciro cya kabiri, kizakira nibura abagenzi miliyoni 14 buri mwaka. Kizaba kandi gifite ubushobozi bwo kwakira nibura toni ibihumbi 150 z'imizigo buri mwaka.