Perezida Kagame yihanganishije abibasiwe n'ibiza bimaze guhitana 129 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi mvura yateje inkangu n'imyuzure byahitanye abantu benshi, abamaze kumenyekana bakaba bagera ku 129.

Itangazo ryasohowe n'ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, rivuga ko ibikorwa by'ubutabazi bikomeje mu turere twibasiwe cyane ari two; Rubavu, Ngororero, Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Gakenke, Burera, Musanze na Nyamagabe.

Ni ibikorwa byibanda ku bagizweho ingaruka n'ibyo biza ndetse no kwimura abaturage bari mu bice byibasiwe n'ibishobora kwibasirwa n'imyuzure n'inkangu mu gihe imvura ikomeje kugwa.

Urwego rwihariye rushinzwe ibikorwa by'ubutabazi ruri gukurikiranira hafi ibikorwa byose bijyanye no gutabara abaturage.

Muri iri tangazo, Perezida Kagame akomeza avuga ko 'inzego zose bireba zizakomeza gukorana n'uturere mu gukora ibyo bikorwa by'ubutabazi byose bikenewe'.

Perezida Kagame yashimiye abaturage bari mu duce twose twibasiwe ku bufatanye bagaragaje, abasezeranya ko 'hakorwa ibishoboka byose kugira ngo habungabungwa ubuzima'.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, François Habitegeko, yabwiye IGIHE ibikorwa by'ubutabazi biri gukorwa kugira ngo hamenyekane abandi baba bagwiriwe n'inzu.

Ati 'Yaguye ari nyinshi ijoro ryose ku buryo uturere twa Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Karongi bagize ibibazo bikomeye cyane. Twabuze abaturage benshi cyane, imiryango ku buryo ubu twabaruraga 55 bitabye Imana, ubwo ntubaze abakomeretse, abagwiriwe n'inzu, ubu nibyo turimo kugira ngo turebe abakeneye ubutabazi.'

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Gicurasi 2023, Guverineri Habitegeko yatangaje ko abahitanywe n'ibiza bakomeje kwiyongera aho bageze kuri 95 kandi ibikorwa by'ubutabazi birakomeje.

Ati "Aka kanya tuvugana kandi turacyakomeza gushakisha inzu ku nzu, ubu dufite 95 bamaze kwitaba Imana, barimo 14 b'i Karongi, 26 ba Rutsiro, Rubavu ni 18, Nyabihu ni 19 na Ngororero 18'.

Iyi mibare yakomeje kuzamuka uko ibikorwa by'ubutabazi bikomeje gukorwa mu bice bitandukanye.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yabwiye IGIHE ko imibare "y'abahitanywe n'ibiza mu Burengerazuba yageze ku 129.''

Aba barimo 27 bo mu Karere ka Rubavu, Rutsiro [26], Ngororero [23], Nyabihu [17] na Karongi [16].

Imihanda myinshi yafunze ariko abaturage bari kugerageza kuyifungura ndetse hari n'ahari kwifashishwa imashini zakoraga imihanda mu gufungura iyafunzwe n'ibiza.

Guverineri Habitegeko yasabye abaturage batuye ahantu hari gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuhava.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yihanganishije-abibasiwe-n-ibiza-bimaze-guhitana-127

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)