Kagame ari kumwe na minisitiri w'ububanyi n'amahanga Vincent Biruta bakiriye minisitiri Dmytro Kuleba n'abandi, baganira ku ntambara ya Ukraine n'uburyo bwo gufasha inzira z'amahoro zigamije kurangiza iyi ntambara, nk'uko ibiro bya perezida w'u Rwanda bibivuga.
Ubutumwa bwa Zelensky yazaniye Kagame ntabwo bwatangajwe, gusa bizwi ko Ukraine irimo kugerageza guhangana n'ijambo rinini n'umubano Uburusiya bufitanye n'ibihugu bya Africa.
Mu 2019 u Rwanda rwasinye amasezerano n'ikigo ROSATOM cya leta y'Uburusiya gishinzwe iby'ingufu za nikleyeri agendanye no kubaka ikigo cy'ibijyanye n'izi ngufu mu Rwanda.
Kuleba yatangaje ko yishimiye 'ko u Rwanda rwifatanyije na Ukraine', kandi ko Ukraine ishaka gukorana n'u Rwanda mu bucuruzi, iby'isanzure, uburezi n'ibijyanye n'imiti. Yavuze kandi ko Ukraine izafungura ambassade mu Rwanda.
Kuva kuwa kabiri, Kuleba ari mu ruzinduko rwe rwa kabiri mu bihugu bya Africa, yaje mu Rwanda avuye muri Ethiopia na Maroc. Mu ruzinduko rwe agamije kandi kwizeza ibihugu bya Africa ko Ukraine izakomeza kohereza ibinyampeke mu bihugu bya Africa, nk'uko yabitangaje kuri Instagram 'page' ye.