Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yasinye itegeko ritrganya ibihano bikaze ku baryamana bahuje ibitsina bazwi nk'abatinganyi, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Gicurasi 2023.
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Anita Annet Among, yavuze ko Perezida Museveni yashyize mu bikorwa inshingano ze ziteganyijwe mu ngingo ya 91 y'Itegeko Nshinga.
Anita Among yongeyeho ko igihugu cyahagurukiye kurengera umuco, indangagaciro n'ibyifuzo by'abaturage hakurikijwe amahame ngenderwaho ya Leta.
Iri tegeko riteganya igifungo cya burundu ku bantu bavuga ko ari abatinganyi â" banazwi nk'aba LGBT, ndetse n'igihano cy'urupfu ku kivugwa ko ari ubutinganyi bukaze cyane.
Yasabye ababifite mu nshingano gushyira mu bikorwa iri tegeko rihana ubutinganyi.
The post Perezida Museveni yasinye itegeko rihana abatinganyi appeared first on FLASH RADIO&TV.