Ibi Perezida Tshisekedi yabitangaje ku wa Kabiri, tariki ya 9 Gicurasi 2023 ubwo yari ageze i Gaborone muri Botswana mu ruzinduko ari kugirira muri iki gihugu.
Ni ubutumwa Perezida Tshisekedi yatanze ubwo we na mugenzi we wa Botswana, Mokgweetsi Masisi bari mu kiganiro n'Itangazamakuru aho yavugaga kuri manda y'Ingabo za EAC, agaragazaga ko zaje kurengera iki gihugu cye kimaze kuzahazwa n'intambara nubwo inshuro nyinshi agaragaza ko ntacyo zifasha.
Perezida Tshisekedi yabitangaje nyuma y'aho ku wa 27 Mata2023 uwari Umugaba w'Ingabo za EACRF, Gen. Jeff Nyagah, yeguye ndetse agakura akarenge muri iki gihugu, bijyanye n'uko ubutegetsi bwa Kinshasa bwamushinjaga kubutenguha akanga kugaba ibitero kuri M23.
Byasembuwe kandi n'uko mu mezi ashize Perezida Tshisekedi yagaragaye asa n'urimo guha amabwiriza Maj Gen Jeff Nyagah ku buryo ingabo ze zigomba gufata M23.
Icyo gihe yagize ati "Ntimworohere M23. Byaba bibabaje abaturage babahindukiranye. Mwaje kudufasha ntimwaje ngo tugirane ibibazo, mubyitondere, mukorane n'abaturage."
Ni ibintu yakoraga mu buryo bwuje agasuzuguro kuri uyu musirikare wubahwa cyane muri Kenya, ngo ni n'ibintu bitashimishije na busa Perezida wa Kenya, William Ruto.
Inshuro nyinshi, Jeff Nyagah yahamije ko inshingano za EACRF atari ukurwanya M23 ahubwo ko icyihutirwaga ari ugufasha gukemura ibibazo binyuze mu nzira za politiki.
Ibi ntabwo byafashwe neza n'inzego zitandukanye muri RDC kuko muri Gashyantare uyu mwaka Inteko Ishinga Amategeko y'iki gihugu yasabye Perezida Tshisekedi ko mu gihe Ingabo za EACRF zakomeza kuzarira mu kurasa Umutwe wa M23, yazifatira icyemezo gikwiye.
Basabaga ko izo Ngabo za EAC zasuka ibisasu kuri M23 mu gihe uyu mutwe uharanira uburenganzira bw'nye-Congo bavuga Ikinyarwanda biganjemo Abatutsi bahora bicwa umunsi ku wundi, uva mu bice wafashe birimo ibirindiro bya Kibumba, Ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo n'ibindi bice wari warafashe ikabiharira EACRF.
Basaba ko M23 isukwaho umuriro mu gihe imyanzuro y'inama zitandukanye z'abayobozi b'ibihugu bigize EAC zabereye i Luanda, Bujumbura, Nairobi n'ahandi itahwemye kugaragaza ko umuti w'ibibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC ari ibiganiro, aho kuba intambara.
Ibyo byemezo bisaba ko Kinshasa yakumva ibyo M23 isaba birimo gusubiza abasirikare bayo mu gisirikare n'Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda biganjemo Abatutsi bagashakirwa uburyo barindwa, ibishyira akadomo ku bwicanyi bwa hato na hato bubakorerwa.
Ibyo byemezo kandi bigaragaza ko imitwe yose irenga 100 yitwaje intwaro, irimo na FDLR yasize ikoze Jenoside mu Rwanda igomba kurwanywa, ibintu Kinshasa yirengagiza ahubwo ikita kuri M23 gusa, ikanabihuza no gushinja u Rwanda ko ari rwo ruyitera inkunga.
U Rwanda rurabihakana narwo rukereka Leta ya Congo ko izo ari inzitwazo zidafite shinge na rugero ahubwo ko ari ukwirengagiza inshingano zayo zo kwita ku baturage kimwe nta vangura, rukanagaragaza ko Kinshasa ikomeje guha urwaho FDLR, ibinatuma uyu mutwe w'iterabwoba ugaragara mu bikorwa byo guhungabanya umutekano warwo.
Kuri ubu hakomeje kwibazwa ahazaza h'Ingabo za EAC ku bijyanye n'ubutumwa bwabajyanye muri Congo, dore ko ubutegetsi bwa Kinshasa bushaka gufatirana muri iki gihe cy'ubwegure bwa Jeff Nyagah ngo buhindure icyerekezo cy'inshingano za EACRF.
Kuva izi ngabo zagera muri iki gihugu, Kinshasa ihora igaragaza ko zifite inshingano zo kurwana zishingiye ku masezerano yashyizweho umukono ku wa 8 Nzeri 2022.
Muri ayo masezerano bigaragara ko EACRF ifite intego enye zirimo iyo gutegurira hamwe n'Ingabo za Leta (FARDC) ibikorwa bigamije gutsintsura imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa RDC, ibyumvikana neza ko atari umutwe umwe.
Gusa uko iminsi igenda yicuma abasesenguzi bagaragaza ko Perezida Tshisekedi atari mu bihe byiza na EAC, ibituma ahanga amaso ku muryango w'ibihugu byo muri Afurika y'Amajyepfo, SADC uherutse no gutangaza ko ugiye kohereza ingabo zawo nubwo hatatangajwe itariki.
Ingabo za EAC zatangiye koherezwa muri RDC mu Ugushyingo umwaka ushize kugira ngo hashyirwe mu bikorwa ibyemezo by'Inama y'Abakuru b'Ibihugu byo mu Karere yabereye i Luanda muri Angola.
Muri Gashyantare 2023, ubwo yari mu Nama y'Abakuru b'Ibihugu yabereye mu Mujyi wa Bujumbura, Tshisekedi yingingiye Ingabo za EAC kumufasha guhangana na M23.
Umwe mu myanzuro yafatiwemo urimo gushimangira ko uburyo bumwe bwo gukemura ibibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ari inzira ya politiki n'ibiganiro hagati y'impande zose zirebwa n'ikibazo.
Ibi ariko byabaye nk'amasigaracyicaro kuko RDC yanze kwicara ku meza amwe na M23 ngo hacocwe ikibazo cyazamuye umwuka w'intambara, ahubwo igakomeza guha urwaho abahora bagaragaza imvugo z'urwango zibasira Abatutsi bo muri Congo.
Muri iyi minsi, Ingabo za EAC zikomeje kugorwa na FARDC zashatse guhangana na M23 zinyuze ku mbibi z'aho Ingabo za EAC zigenzura. Ni ibintu na M23 yamaganye, ivuga ko bitandukanye n'inzira z'amahoro za Luanda na Nairobi.
Kugeza ubu, Ingabo za EAC ziri mu Burasirazuba bwa Congo zavuye muri Kenya, u Burundi, Uganda na Sudani y'Epfo.
Ingabo z'u Burundi zoherejwe mu bice bya Sake, Kilorirwe, Kitchanga, iza Kenya zihabwa gukorera muri Kibumba, Rumangabo, Tongo, Bwiza na Kishishe.
Nubwo ziri muri ibyo bice zifasha kugarura umutekano, manda yazo yarangiye ku wa 31 Werurwe kuko ari bwo amezi atandatu ya mbere y'ibikorwa byawo yarangiye ariko kugeza n'ubu ntirongerwa. Izi ngabo kandi zihanganye n'ikibazo cy'ubushobozi kuko ingengo y'imari yashize.
Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, yasobanuye ko 'niba kongererwa manda bidakuweho', RDC yifuza kugira ibyo ihindura.
Muri byo harimo ko manda y'izi ngabo yagabanywa igashyirwa ku mezi atatu ashobora kongerwa cyangwa hagashyirwaho gahunda yo gusubizaho ubuyobozi mu duce M23 yavuyemo.
Ni abanyamerika bamushuka nabwo ari we
ReplyDelete