Platini yagize ati "Ese waba uzi uko byifashe i wawe cyangwa ugendera mu kigare?" Umuhanzi Platini yagiriye inama urubyiruko - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Nemeye Platini wavuzwe cyane mu bitangazamakuru ko atakibana n'umugore we kubera ko yabyaye umwana w'undi mugabo, ibyo Platini akomeje kubyirengagiza ahubwo agira inama urubyiruko yo kujya kwisuzumisha virusi itera SIDA bakajya kureba uko bahagaze.

Mu bukangurambaga bw'Ikigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC bugamije guhagarika ubwandu bw'agakoko ka SIDA, Platini ari mu basusurutsa abaturage muri iki gikorwa.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze nka Instagram na Twitter, Platini yagize ati ' Umujene ufite intego mu buzima n'umenya uko ahagaze. Ese waba uzi uko byifashe iwawe cg ugendera mu kigare ? Bikurikirane umenye uko uhagaze.'



Source : https://yegob.rw/platini-yagize-ati-ese-waba-uzi-uko-byifashe-i-wawe-cyangwa-ugendera-mu-kigare-umuhanzi-platini-yagiriye-inama-urubyiruko/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)