Polisi igiye kongera 'Camera' zimukanwa zo mu muhanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibintu byari bishya mu Rwanda ndetse ntibyatinze, abatwara imodoka batangira kubona imvano y'ubwo butumwa babaga bakiriye nyuma yo gufotorwa na 'Camera' zigenzura abashoferi barenza umuvuduko.

Ni 'Camera' ishyirwa ku ruhande rw'umuhanda igafotora purake y'imodoka irimo guturuka imbere yayo, iyo yarengeje umuvuduko w'ibilometero byagenwe.

Iyo imaze gufotora nimero y'ikinyabiziga, ihita itanga amakuru binyuze mu ikoranabuhanga rya Polisi y'Igihugu, bityo nyir'ikinyabiziga agahita yakira ubutumwa bumubwira ko yarengeje umuvuduko, bityo akaba yandikiwe amande agomba kwishyura.

Bitewe n'uko mu 2019, aribwo mu Rwanda haje Robot yitwa 'Sophia' yari yitabiriye Inama ku Ikoranabuhanga muri Afurika [Transform Africa], Abanyarwanda bahiye kuyitirira izi 'Camera'.

Ni Camera zabanje gushyirwa ku mihanda minini y'igihugu nka Kigali-Kagitumba, Kigali-Rusumo, Kigali-Nyamata-Nemba, Kigali-Muhanga-Huye-Rusizi, Kigali-Musanze-Rubavu, ariko nyuma zaje kugenga zishyirwa hose.

Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ibikorwa muri Polisi y'Igihugu, DIGP Vincent Sano, yavuze ko izi 'Camera' zafashije mu kugabanya impanuka zo mu muhanda.

Ati ''Zaradufashije cyane, ikintu cy'umuvuduko nibura iyo umuntu agiye gufata imodoka ava iwe mu rugo, hari uburyo atekereza kuri 'Camera'. Icyo tuba tugamije cyane cyane ni uguhindura imitekerereze y'umuntu utwaye ikinyabiziga.''

''Umuntu ava mu rugo yumva agomba kwitwararika ngo 'Camera' itamufotora.''

Nyuma ya 'Sophia' , haje kuzanwa izindi 'Camera' zigendanwa aho zo zikoreshwa n'Umupolisi ugenda akayitereka ahantu hihishe ikajya icunga imodoka yarengeje umuvuduko igahita iyifotora.

Izi zo akenshi ziba zihishe mu bigunda, mu miyenzi, mu byatsi n'ahandi.

Umuyobozi w'Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, ACP Gerard Mpayimana yabwiye IGIHE ko kuri ubu Polisi ifite 'Camera' zigendanwa zigera kuri 30 ariko mu gihe cya vuba hazongerwamo izindi.

Polisi y'Igihugu yatangaje ko igiye kongera umubare wa Camera zimukanwa mu gukomeza gukumira impanuka



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-igiye-kongera-camera-zimukanwa-zo-mu-muhanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)