Premier League: Manchester City yongeye kwamb... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni mu mikino yakinwe uyu munsi Saa tatu z'ijoro. Umukino wari utegerejwe na benshi barimo abafana ba Arsenal cyane wari uri kubera kuri Etihad Stadium aho Manchester City yakiriye West Ham.

Uyu mukino watangiye abasore ba Manchester City ubona gahunda bafite ari ugushaka igitego hakiri kare ariko West Ham nayo itangira yihagararaho.

Ku munota wa 8 Mahrez yari afunguye amazamu nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Jack Grealish, ariko Fabianski aratabara umupira arawufata.

Bigeze ku munota wa 12 West Ham nayo yageze imbere y'izamu rya Manchester City mu buryo bwashoboraga kuvamo igitego. Michael Antonio yahaye umupira Emerson maze Kayle Walker amutereka hasi babona kufura nubwo ntacyo bayimajije. Â 

Ba myugariro ba West Ham bakomeje kuba maso ndetse banakanira cyane bita kuri Erling Haaland bamuha imipira ntabone uburyo bwo kuyikina. 

Erling Haaland washyizeho agahigo ko kuba umukinnyi utsinze ibitego byinshi mu mwaka umwe w'imikino mu mateka ya Premier League

Ku munota wa 29 umuzamu wa West Ham yongeye gukora akazi akuramo ishoti riremereye ryari ritewe na Jack Grealish, arishyira muri koroneri. 

Abakinnyi ba Man City barimo Stones, Grealish na Rodrigo bakomeje kurata ibitego bituma igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Man City ikomeza uburyo bwo gushaka igitego ku bubi no ku bwiza. 

Ku munota wa 49 yahise ikibona kuri kufura nziza yatewe na Mahrez maze Nathan Ake wari umaze igihe yaravunitse ahita atsindisha umutwe. 

Nyuma yo gutsinda igitego babaye nk'abariye amavubi kuko bakomeje gusatira cyane ndetse na Haaland atangira kubona uburyo bwo gushota.

Bigeze ku munota wa 56 abasore ba West Ham nabo batangiye gahunda yo gusatira cyane bashaka igitego cyo kwishyura binyuze cyane kuri Michael Antonio warushaga imbaraga abakinnyi ba Manchester City. 

Ku munota wa 70 Manchester City yabonye igitego cya 2 cy'umutekano, ni nyuma yuko Bernardo Silva yari ahawe umupira maze nawe awushyira kwa Grealish nawe ahita awuhindura kwa Erling Haaland ahita atereka umupira mu nshundura gutyo. 

Ku munota wa 85 Phil Foden winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze igitego cya 3 ndetse aba ari nako umukino urangira Man City iyoboye n'ibitego 3-0.

Kugeza ubu Manchester City yongeye kwisubiza umwanya wa mbere n'amanota 79 iwambuye Arsenal yari yawitije ejo nyuma yo gutsinda Chelsea..West Ham yo iri ku mwanya wa 15 n'amanota 34.

Undi mukino wari uri kuba kuri izi saha ni uwo Liverpool yari yakiriyemo Fulham ndetse inayitsinda igitego 1 cya Mohammed Salah yatsinze kuri penariti.

Ibi byatumye Liverpool iguma ku mwanya wa 5 n'amanota 59 naho Fulham yo iri ku mwanya wa 10 n'amanota 45.

Abakinnyi n'abatoza ba Manchester City bishimira intsinzi

Mohammed Salah watsinze igitego cya Liverpool akishimira 


Uko Salah yateye penariti



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128885/premier-league-manchester-city-yongeye-kwambura-ibyayo-arsernal-liverpool-ikomeza-gusunika-128885.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)