Prime Insurance yizihije Umunsi Mpuzamahanga w'Abakozi, ihemba ababaye indashyikirwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi wizihijwe ku wa 1 Gicurasi 2023, witabiriwe n'abakozi ba Prime Insurance Ltd aho basabanye ndetse bishimira uruhare rwabo mu iterambere ritagereranywa ryatumye iki kigo kigera ku izamuka rya 47% muri uyu mwaka.

Niyonsaba Alice yahembwe nk'umukozi wahize abandi muri Prime Life Insurance.
Ku rundi ruhande Karekezi Richard yahembwe nk'umukozi w'umwaka muri Prime Insurance Ltd washimiwe ikoranabuhanga amaze kugeza muri serivisi zinyuranye.

Yashimwe uruhare rwe mu kwimakaza ikoranabuhanga rituma ukoze impanuka atagisabwa kujya ku biro by'iki kigo, ahubwo agaragaza ikibazo yahuye na cyo aho yaba ari hose yifashishije telefoni ye igendanwa.

Ni nawe wagize uruhare mu gushyiraho uburyo abakiliya bazajya bareba amakuru y'ubwishingizi bwabo ndetse bakanabwongera baciye kuri *177#.

Uyu mukozi kandi yashimiwe kuba yarafashije iki kigo kuba ubu abantu bishyura binyuze kuri MoMo hamwe n'izindi serivisi zitandukanye yashyize ku ikoranabuhanga zoroheje akazi.

Uhagarariye abakozi muri Prime Insurance Ltd, Lollah Basinga, yavuze ko ubu abakozi bashimishijwe n'uko uko umwaka utashye imibereho yabo ihinduka.

Yakomoje ku kuba 'imishahara hari icyiyongeraho. Mu nshingano duhabwa n'ibyo dusabwa gukora gukora nibura 90% byagezweho.''

Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance, Eugene MURASHI HAGUMA, yavuze ko abakozi bose bakwiye guharanira gukorera ahantu hari umwuka mwiza, ariko bakanagira intego zituma ikigo kirushaho gutera imbere.

Ati "Iyo ukoze icyo ugomba gukora ibintu biba byiza cyane, hanyuma rero ukagira intego. Twifuza ko umwaka utaha twarenza 50%. Twese turaza kuba ba rutahizamu [abakozi b'indashyikirwa] kugira ngo bibashe kugerwaho neza."

Yashimangiye ko iyo hari umwuka mwiza mu bakozi akazi kagenda neza, "wishimira kuba ku kazi, wishimira gukora akazi, kagatera imbere."

Yavuze ko kugira ngo ikigo umukozi akorera gitere imbere na we atere imbere bisaba gukora utekereza iterambere ryagutse kugeza ku rwego rw'igihugu.

Ati "Ikintu gikomeye dukwiye kujya twibuka ni impamvu dukora akazi. Impamvu dukora akazi ntabwo ari uko duhembwa nyuma y'ukwezi gusa. […] Akazi karenze igihembo tubona ku kwezi. Uburyo rero uzabitekereza n'uko uzabifata bizatuma ugakora neza, bigateza imbere ikigo ukoramo, ugateza imbere n'igihugu."

"Hari byinshi ukora utaranabisabwe ariko kuko uzi ko ari byo biteza imbere ikigo ukabikora. Hari amasaha ukora atari uko uzayahemberwa ahubwo kuko ari byo ubona bizana iterambere."

Abakozi bose bashimiwe ubwitange bagira mu kazi ku buryo usanga no mu minsi y'impera z'icyumweru bitanga bagakora ubutaruhuka.

Abayobozi ba Prime Insurance bavuze ko bitarenze uyu mwaka bifuza
ko izaba ari ikigo cya mbere mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu mashami yose.

Muri ibi birori kandi abakozi baboneyeho gusabana bahana impano zitandukanye.

Prime Insurance ibumbiyemo ibigo bibiri bitanga ubwishingizi bw'igihe gito n'ubw'igihe kirekire butangwa na Prime Life Insurance Ltd.

Ubwishingizi bw'igihe gito bukubiyemo ubw'ibinyabiziga by'ubwoko bwose, ubwo kwivuza, ubw'inkongi z'umuriro/ububungabunga umutungo, ubw'imizigo, ubw'impanuka zonona umubiri, ubw'imirimo ijyanye n'inyubako z'ingeri zose n'ubw'ingendo zo mu kirere.

Ubwishingizi bw'igihe kirekire burimo ubw'amashuri y'abana, ubwo kwizigamira, ubw'impanuka zitewe n'akazi n'ubw'umuryango.

Kandi bwinshi muri ubu bwishingizi buboneka ku ikoranabuhanaga rya telefoni aho ukanda *177# ugafata ubwishingizi bukubereye cyangwa ugakurikirana amakuru ajyanye n'ubwishingizi ufite muri Prime Insurance.

Prime Insurance yashinzwe mu 1995, icyo gihe yitwaga Cogear Ltd, Ikigo cy'Ubwishingizi rusange cyemewe na Banki Nkuru y'u Rwanda. Ifite amashami arenga 60 mu gihugu.

Umuziki uryoheye amatwi wafashije abakozi ba Prime Insurance Ltd kwizihiza umunsi wabo
Wari umunsi w'ibyishimo ku bakozi ba Prime Insurance Ltd
Abakozi bashimiwe umuhate bakoranye muri uyu mwaka
Abayobozi ba Prime Insurance Ltd bashimiye abakozi bitanze kugira ngo ikigo gitere imbere
Prime Insurance yahembye abakozi babaye indashyikirwa
Mu busabane, bahanye impano mu mukino uzwi nka 'Cacahouète'
Richard Karekezi wabaye umukozi w'umwaka, yafatiwe igihembo n'umuyobozi we kuko yateje imbere ikoranabuhanga
Umuyobozi Mukuru wa Prime Insurance Ltd, Eugene Murashi Haguma, yashimangiye ko iyo hari umwuka mwiza mu bakozi, akazi kagenda neza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prime-insurance-yizihije-umunsi-mpuzamahanga-w-abakozi-ihemba-ababaye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)