Rayon Sports WFC yeretse igikombe abafana bay... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rayon Sports y'abagore, nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu cyumweru gishize, batsinze Indahangarwa WFC kuri penariti. Rayon Sports imaze amezi nibura 9 ishinzwe, yabaye ikipe ya mbere ya Rayon Sports itahukanye igikombe mu Nzove nyuma yaho kino kibuga gitangiye gukoreshwa.

Uwayezu Jean Fidele uyobora umuryango wa Rayon Sports, yashimiye SKOL avuga ko bafatanyije kugera kuri byinshi. Yagize ati "Reka dushimire umuyobozi wa SKOL kubera imikoranire myiza dufitanye. Nta mezi atandatu, ubuyobozi bwiza bwa SKOL na Rayon Sports batashye iki kibuga, ndetse hari haciye iminsi micye ikipe y'abagore itangiye, none nayo ituzaniye igikombe cya mbere cya shampiyona.

Twazamutse mu cyiciro cya mbere, ubu tugiye kubaka ikipe ikomeye, ndetse twongere imbaraga mu bakinnyi, ku buryo n'icyiciro cya mbere dushaka kuhakorera amateka.

Umuyobozi mukuru wa SKOL, Ivan Wulffaert yavuze ko kubera uburyo ikipe ya Rayon Sports bagiye kuyubakira ubwambariro bwayo buzaba buri inyuma y'izamu ndetse bikazabafasha kwisanzura ndetse no kuyitaho, aho gukoresha urwambariro rw'abagabo.


Luvumbu yabanje gutorwa nk'umukinnyi mwiza w'ukwezi aho yari ahanganye n'abakinnyi barimo Onana na Musa Esenu 

Manizabayo Florence nawe yatowe nk'umukinnyi mwiza w'ukwezi kwa Mata 

Umuyobozi wa SKOL Ivan ubanza ibumoso, Nonde umutoza wa Rayon Sports WFC, kapiteni wa Rayon Sports WFC, na Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele

Rayon Sports WFC yabaye ikipe ya mbere izanye igikombe mu Nzove 


Abakinnyi batambutse mu myiyereko igezwego 



Ibyishimo ni byose kuri Jean Fidele wegukanye igikombe cye cya mbere, akaba afite n'umukino wa nyuma mu gikombe cy'Amahoro mu bagabo


Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Ngabo Serge



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129836/rayon-sports-wfc-yeretse-igikombe-abafana-bayo-umuyobozi-wa-skol-yiha-umuhigo-amafoto-129836.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)