Rayon Sports yatumijeho inama #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatumijeho inama y'abayobozi b'amatsinda y'abafana (Fan Clubs) mu rwego rwo gutegura umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro.

Mu ibaruwa yasinyweho n'umunyamabanga w'iyi kipe, Patrick Namenye mu izina rya perezida Uwayezu Jean Fidele, bamenyeshejwe ko iyi nama izaba ku wa Gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2023 ku biro bikuru by'ikipe.

Nk'uko bigaragara mu ibaruwa intego nyamukuru ni ugutegura umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro bafitanye na APR FC tariki ya 3 Kamena 2023 kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Ni umukino iyi kipe irimo itegura yashyizeho umutima wayo wose kuko ku gikombe cya shampiyona byo byarangiye ubu imbaraga yazishyize ku gikombe cy'Amahoro ngo irebe ko umwaka wayo utaba impfabusa.

Rayon Sports yatumijeho inama itegura umukino wa APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yatumijeho-inama

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)