RDB na RCB byishyuriye mituweli abarokotse Jenoside mu Karere ka Bugesera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki 19 Gicurasi 2023, nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata ruherereye mu Karere ka Bugesera, ubwo ibi bigo byibukaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abahawe iyi nkunga babwiye IGIHE ko babyishimiye cyane kuko bibongerera imbaraga mu buzima ndetse no kugira icyizere cy'ahazaza.

Mukamana Donatha yavuze ko yishimiye kwishyurirwa mituweli kuko adashobora kurembera mu rugo.

Yagize ati 'Ndishimye cyane. Ntako bisa kubona Leta yacu ituzirikana bigeze aha kuko ibi ntabwo byahozeho mbere.'

Nsengiyumva Eric we yavuze ubu umwana we agiye kujya kwiga nta kibazo afite kuko yaharuriwe inzira.

Yakomeje ati 'Twishimye cyane. Ubu nizeye ko umwana wanjye nta kibazo azongera kugira nyuma yo kwishyurirwa amafaranga yo gufata ifunguro ku ishuri.'

Nyuma y'uyu muhango, abayobozi n'abakozi ba RDB na RCB bakomereje mu Ihema rya Camp Kigali ahatangiwe ibiganiro bitandukanye bigaruka ku mateka ya Jenoside ndetse n'urugendo rwo kwiyubaka kw'igihugu.

Rev Dr Antoine Rutayisire yasangije abitabiriye iki gikorwa ubutumwa yakubiye mu kiganiro yise Agaciro k'Ubuzima.

Yasabye aba bayobozi n'abakozi kwibuka ariko kandi bakanahinduka nk'uko insanganyamatsiko ibivuga.

Yagize ati 'Twibuka kugira ngo dushime abitanze ngo tubeho. Ikindi kandi twibuka kugira ngo dusubize amaso inyuma mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho. Nubwo bimeze uko, igihugu gifite akazi gakomeye kuko abantu benshi bibuka ariko ntibahinduke.'

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Iterambere, Clare Akamanzi, yasabye abakozi b'ibigo byombi gusigasira ibyagezweho bitari ibifatika gusa.

Yagize ati 'Ni inshingano zacu nk'abayobozi kumenya amateka y'igihugu ndetse no guhangana n'ingaruka tugihura na zo. Igikomeye cyane ni ugusigasira ibyagezweho bitari ibifatika gusa ahubwo ibidafatika twagezeho nk'igihugu. Ibi tuzabigeraho turwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abayihakana.'

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata rushyinguwemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside barenga ibihumbi 45 aho abagera ku bihumbi 10 biciwe muri Kiliziya ya Nyamata.

Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama, Karemera Janet (ibumoso) yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 baruhukiye mu Rwibutso rwa Nyamata
RDB na RCB byishyuriye mituweli abarokotse Jenoside mu Karere ka Bugesera
Abayobozi n'abakozi b'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (RCB) basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera
Abarokotse Jenoside bagaragaza akanyamuneza nyuma yo kwishyurirwa mituweli
Umuyobozi Wungirije w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), Mukazayire Nelly, yasabye abarokotse Jenoside gukomera no kuzirikana ko bitaweho
Umuyobozi ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB, Michaëlla Rugwizangoga, acana urumuri rw'icyizere
Muri iki gikorwa hacanwe urumuri rw'icyizere cy'ahazaza h'Abanyarwanda
Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, yasabye abitabiriye uyu muhango gusigasira ibyagezweho
Rev Dr Antoine Rutayisire yasabye abitabiriye uyu muhango kwibuka ariko banahinduka
Ibiganiro bitandukanye babiherewe mu Ihema rya Camp Kigali



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdb-na-rcb-byishyuriye-mituweli-abarokotse-jenoside-mu-karere-ka-bugesera

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)