Ibi biza (inkangu n'imyuzure) byakomotse ku mvura nyinshi yaguye muri Kalehe mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira uwa 3 Gicurasi 2023. Iyi mvura yanaguye no mu bihugu birimo u Rwanda, yica benshi.
Guverinoma yohereje intumwa z'abaminisitiri muri Kalehe kugira ngo zihumurize abagizwemo ingaruka n'ibi biza, zinifatanye n'abarokotse mu gikorwa cyo kubashyingura mu cyubahiro.
Nk'uko ikinyamakuru Jeune Afrique kibivuga, izi ntumwa za guverinoma zatangaje ko ibi biza byatewe n'uko impunzi z'Abahutu b'Abanyarwanda zangije mu buryo bukabije urusobe rw'ibinyabuzima birimo amashyamba.
Zagize ziti: 'Ni ikiza cyatewe no gusenya urusobe rw'ibinyabuzima nk'umusaruro wo kwangiza bikabije amashyambaa byatewe n'impunzi z'Abahutu b'Abanyarwanda.'
Impunzi z'Abanyarwanda ziba mu burasirazuba bwa RDC kuva mu mwaka w'1994. Ni zimwe mu zirebwa na gahunda y'ibihugu byombi hamwe n'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye yo gucyurwa ku bushake mu gihe kiri imbere.