RDC n'Ubushinwa Bagiye Gusinyana Amasezerano y'Ubufatanye - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inama hagati y'aba bakuru b'ibihugu izasoza hasinywa amasezerano ya miliyari 6 z'amadolari y'Amerika azabarwa mu buryo bw'amabuye y'agaciro.

Umuvugizi wa leta ya Kongo yatangaje ko mu nama y'abaminisitiri Perezida Tshisekedi yategetse ko ibyo biganiro n'abashoramari b'Abashinwa bikomeza nyuma y'aho leta ayoboye n'abandi bafatanyabikorwa bagize ibyo bemeranyaho.

Yabwiye inama y'abaminisitiri ko itsinda rishinzwe kwihutisha iyo mirimo ryamaze gutanga imyanzuro yaryo. Bityo, hari ibiganiro n'abafatanyabikorwa b'Ubushinwa bateganya gutangira imirimo mu minsi ya vuba.

Ministeri y'ububanyi n'amahanga y'Ubushinwa yatangaje ko mu ruzinduko Tshisekedi azagirira mu Bushinwa, abakuru b'ibihugu byombi bazashyira umukono ku masezerano y'ubufatanye

Perezida Tshisekedi kandi azabonana na minisitiri w'intebe Li Qiang ndetse n'umukuru w'ishyaka riri ku butegetsi mu Bushinwa Zhao Leji

Repubulika ya demokarasi ya Kongo iza ku isonga mu bihugu bifite umutungo kamere w'amabuye y'agaciro ya kobalte.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-n-ubushinwa-bagiye-gusinyana-amasezerano-y-ubufatanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)