Real Madrid amaso yose iyahanze kuri Jude Bellingham - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Real Madrid iri kugerageza kugirana ibiganiro na Dortmund ku musore w'umwongereza ukinira iy'ikipe witwa Jude Bellingham kubyerekeye kuba bamugura.

Amakuru ahari avuga ko iy'ikipe yegereye uyu mukinnyi ikamugeza umushinga imufiteho maze nawe akawishimira akayemerera ko yajya kuyikinira mugihe baba babashije kumvikana na Dortmund, ntagihindutse akaba yagenda muri iyi mpeshyi ajya muri Real Madrid.

Ikinyamakuru 'Mario Cortegana' dukesha iyinkuru kivuga ko Real Madrid na Dortmund bazaganira kubyerekeye amafranga yamutangwaho maze Dortmund ikaba yamureka akagenda.

uretse Real Madrid hari nandi macyipe arimo Manchester city, Manchester united na Liverpool FC yamushakaga ariko amakuru ibitangazamakuru byinshi by'iburayi bikomeje gutangaza ngo nuko yishimiye ikipe ya Real Madrid kurusha izindi.



Source : https://yegob.rw/real-madrid-amaso-yose-yayahanze-kuri-jude-bellingham/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)