Relax Volleyball Club yahigiye kwisubiza igik... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Relax VC yakoze imyitozo ikakaye, aho yitoreza mu nzu y'urubyiruko iherereye ku Kimisagara.  Ubwo InyaRwanda yasuraga iyi kipe ku myitozo yo kuri iki cyumweru cyatambutse, yasanze bari mu myitozo ikomeye aho yaba ubuyobozi ndetse n'abakinnyi ubwabo, bavuga ko nta kindi kibaraje inshinga, uretse kwegukana irushanwa rya Memorial Rutsindura.

Iri rushanwa rya Memorial Rutsindura, ni irushanwa ngarukamwaka rigamije kwibuka Alphonse Rutsindura wabaye umwarimu mu Ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, rigiye kuba ku nshuro ya 19 aho rizatangira tariki ya 10 n'iya 11 Kamena 2023.

Iri rushanwa, ryitabirwa n'ibyiciro bitandukanye birimo, amakipe y'abigize umwuga mu bagabo n'abagore, amakipe y'ibigo by'amashuri, ndetse n'amakipe y'abatarabigize umwuga, ari naho ikipe ya Relax VC iba iherereye.

Nemeyabahizi Jean Paul uyobora ikipe ya Relax Volleyball Club avuga ko aho bageze imyitozo, bibaha icyizere cyo kuzitwara neza. 

Yagize ati: "Nk'uko mubizi, hagati ya tariki 10 na 11, hazaba irushanwa rwo kwibuka Rutsindura rizabera i Butare, kandi nk'uko mubizi umwaka ushize ikipe yacu niyo yegukanye iri rushanwa. 

Ubu turi gukora ibishoboka byose, mwabonye ko mu myitozo twakozemo amakipe atatu, kugira ngo dukaze imyitozo, kandi aho bigeze navuga ko ubu turi mu mwanya mwiza wo kwisubiza igikombe. "

Kuba umunyamuryango wa Relax VC bisaba kwishyura 10,000 Frw, ubundi ukisanga mu bandi ndetse mugafatanya kubaka umuryango mugari

Relax Volleyball Club yatangiye ahagana mu 2008, ubwo aho bamwe mu banyamuryango bayo ari abahoze ari abakinnyi babigize umwuga, gusa kuko baba bamaze kugira imyaka yigiye hejuru, bakisunga Relax Volleyball Club kuko uwo mukino baba batawureka. 

Relax Volleyball Club kandi igizwe n'abanyamuryango bagera kuri 45, bakora imyitozo buri cyumweru, ariko akenshi bakaba bakunze kugira n'abashyitsi bakorana imyitozo.

Intego nyamukuru ya Relax Volleyball ni uguhuza ubusabane, ndetse no gukora Siporo nka kimwe mu miti igize umubiri wa muntu

Rutsindura Alphonse yavutse mu 1958 avukira i Ndora mu Karere ka Gisagara, yiga amashuri yisumbuye muri Seminari nto ya Karubanda, amashuri makuru ayakomereza muri IPN (Institut Pédagogique National) i Butare.

Yabaye umwarimu w'umuziki n'ikilatini mu Iseminari, aba Umusifuzi n'Umutoza w'ikipe ya Seminari hagati ya 1983-1994, aba Umutoza mukuru w'Ikipe y'Igihugu y'Abagore hagati ya 1988-1990. Yanabaye kandi Visi Perezida wa Federasiyo ya Volleyball (FRVB), anaba Umutoza wa Rayon Sports VC mu mwaka wa 1990.

Rutsindura Alphonse yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 hamwe n'umugore we Mukarubayiza Verena n'abana babo batatu; Iriza Alain, Izere Arsène na Icyeza Alida.

">
MD wa InyaRwanda LTD, nawe ni umwe mu bakinnyi b'ikipe ya Relax VC amazemo igihe nk'umusiporotifu

Nzamukosha Oliva ukinira RRA akunze kwifatanya na Relax VC mu gihe shampiyona idahari 





Ababyeyi nabo baba babukereye mu gushaka ubuzima bwiza nk'uko ari zimwe mu ntego za Relax VC



Umwaka ushize ubwo haherukaga kuba irushanwa ryo kwibuka Rutsindura, Relax VC yegukanye igikombe cy'abatarabigize umwuga, itsinze Umucyo VC ikipe ibarizwa mu Majyepfo y'u Rwanda

Kanda hano urebe amafoto menshi 

AMAFOTO: Serge Ngabo - InyaRwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129462/relax-volleyball-club-yahigiye-kwisubiza-igikombe-cya-memorial-rutsindura-amafoto-video-129462.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)