REMA yatangije amahugurwa yitezweho gutanga icyerekezo ku mihindagurikire y'ibihe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize iminsi mike u Rwanda ruhuye n'ibiza byahitanye abantu 135, hangirika byinshi mu bikorwaremezo n'imyaka y'abantu irangirika, biturutse ku mvura idasanzwe yaguye mu bice bitandukanye by'igihugu.

Nubwo atari igihamya cya nyuma cy'ihinduka ry'ibihe, abahanga mu by'iteganyagihe babihuza n'ingaruka zaryo ndetse REMA ivuga ko hakenewe amakuru yizewe kandi abonekera ku gihe yerekana ingaruka zishobora kubaho mu bihe biri imbere.

Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2023, REMA yatangije amahugurwa ku bakozi 50 b'ibigo bya Leta n'ibyigenga, bari guhabwa ubumenyi mu gusesengura amakuru ajyanye n'imihindagurikire y'ibihe, no gutanga raporo inoze kuri ayo makuru babonye.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, yavuze ko kugira ngo habeho ubujyanama ku nzego zifata ibyemezo, bisaba kugira abakozi basobanukiwe amakuru atangwa n'ibigo bishinzwe iteganyagihe.

Yagize ati 'Tuba dukeneye gukoresha imibare ifatika tugendeye ku bipimo by'ubushyuhe cyangwa iby'imvura, niba tubona hagiye kugwa imvura tukabikuramo ubutumwa bwumvikana, tukabikuramo amakuru atuma twakwirinda kubura ubuzima bw'abantu cyangwa ibintu. Ibyo ntitwabigeraho tudafite abakozi babasha gukoresha aya makuru tuba dufite ngo bakuremo amakuru akenewe twashingiraho dufata ibyemezo.'

Kabera avuga ko mbere bakoreshaga abakozi bavuye hanze kugira ngo bafashe mu gutegura aya makuru ariko nyuma y'amahugurwa azamara amezi icyenda bizeye ko abo bakozi bazaba bafite ubushobozi bwo gusuzuma ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe mu bigo bakorera.

Umuyobozi Mukuru w'Ishami rishinzwe Imihindagurikire y'Ibihe muri Minisiteri y'Ibidukikije, Cyiza Beatrice, yavuze ko ubumenyi aba bakozi bari guhabwa ari igisubizo ku guhangana n'imihindagurikire y'ibihe mu Rwanda no ku Isi muri rusange.

Ati 'Iyo dufite raporo nziza, irimo amakuru yizewe habaho igenamigambi rinoze. Ntitwakora igenamigambi ry'igihe kirekire tudafite amakuru ateguye neza yo gushingiraho. Ntitwashyiraho politiki nziza hatari amakuru yizewe yashingirwaho.'

Buri myaka ibiri u Rwanda rutanga raporo igaragaza uko ibigo na za Minisiteri bigira uruhare mu kurengera ibidukikije, ikazajya igirwamo uruhare runini n'aba bakozi bari guhugurwa.

Aya mahugurwa atangwa ku bufatantye na Kaminuza ya AIMS, abari guhugurwa bakazahabwa impamyabushobozi ziri ku rwego mpuzamahanga.

Umuyobozi Mukuru wa REMA, Juliet Kabera, yavuze ko bizeye ko nyuma y'amahugurwa abakozi bazaba bafite ubushobozi bwo gusuzuma ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe mu bigo bakorera
Umuyobozi Mukuru w'Ishami rishinzwe Imihindagurikire y'Ibihe muri Minisiteri y'Ibidukikije, Beatrice Cyiza
Bategerejweho kuzana impinduka mu bigo bakorera
Abakozi bo mu bigo bitandukanye bari guhugurwa ku gutanga amakuru ku mihindagurikire y'ibihe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rema-yatangije-amahugurwa-yitezweho-gutanga-icyerekezo-ku-mihindagurikire-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)