Umusore wo mu Kagari ka Gihembe mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi, yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica nyina umubyara.
Ibi byabaye ku wa Mbere tariki ya 22 Gicurasi 2023 Saa moya za mu gitondo, bivugwa ko kandi ko uyu musore wishe nyina ashobora kuba afite uburwayi bwo mu mutwe.
Meya w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yabwiye Igihe ducyesha iyi nkuru ko uyu musore yagiye gupimishwa kugira ngo koko hamenyekane niba afite uburwayi bwo mu mutwe.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Byumba kugira ngo usuzumwe.