Ribara uwariraye! Ubuhamya bw'abarokotse ibiza byahitanye abarenga 100 mu Burengerazuba (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uturere twa Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, Karongi na Ngororero two mu Burengerazuba ni two twibasiwe n'ibiza byatewe n'imvura nyinshi yaguye mu ijoro.

Kugeza aya masaha habarurwa abantu 109 bamaze guhitanwa n'ibi biza mu gihe inzu zasenyutse ndetse izindi zigatwarwa n'amazi. Ibarura ry'abahitanywe ndetse n'ibyangijwe na byo rirakomeje.

Bamwe mu barokotse ibi biza bavuze ko nta kintu nta kimwe babashije kuramura mu byo bari batunze mu ngo zabo bagasaba Leta ubutabazi burimo ibiribwa, imyambaro n'ibikoresho by'isuku.

Mukeshimana Jacqueline wo mu Mudugudu wa Josi, Akagari ka Gitarama, Umurenge wa Bwishyura muri Karongi yabwiye IGIHE ko imvura yaguye ari mu rugo we n'abana be batatu barimo uruhinja.

Ni imvura yatangiye kugwa saa Moya z'umugoroba, ikomeza kwisuka ari nyinshi bigeze saa Tanu z'igicuku, inkangu zitangira gucika ari nako zihitana inzu z'abaturage.

Ati 'Umubyeyi duturanye inzu ye yahirimye we n'abana be babiri barapfa. Harokoka umwana w'imyaka 13'.

Mukeshimana avuga ko inzu ye yuzuyemo amazi inatemba igihande kimwe ariko ku bw'amahirwe we n'abana be batatu bavuyemo ari bazima.

Ati 'Iyi mvura kuva navuka dore ngize imyaka 29 ni ubwa mbere nayibona. Ibikoresho byo mu nzu byose byasigayemo, matelas ebyiri, igitanda, igice cy'umufuka w'umuceri, intebe, ameza nta kintu nta kimwe nasohokanye.'

Kuva saa Tanu z'ijoro kugera mu gitondo cyo ku wa3 Gicurasi 2023 ku musozi wa Josi nta muturage wari mu nzu, humvikanaga amajwi y'abantu batabaza ariko byari bigoye ko kubona ubutabazi kuko isanganya ryageze kuri buri wese kuko inzu zitasenywe n'inkangu, umwuzure wazinjiyemo.

Mukeshimana wari ufite uruhinja, icyo yasohokanye mu nzu ni igitambaro kimwe yari amufubitse, we yari yambaye isengeri y'umweru n'ijipo gusa.

Yakomeje ati 'Icyifuzo cyacu ni uko ubuyobozi bwadushakira icyo twaba turimo kurya kuko nta kintu twasohokanye mu nzu.'

Uwimana Chantal wo mu Murenge wa Bwishyura yabwiye IGIHE ko saa Sita z'ijoro batewe n'umuvu w'amazi yinjira mu nzu ariko atabarwa n'abaturanyi bishe idirishya we n'umugabo we n'abana banyuramo.

Ati 'Imvura yatangiye kugwa tujya kuryama tubona ari ibisanzwe. Bigeze saa Sita twumva urusaku, tubyutse dusanga amazi yuzuye mu gikari, igikuta cyamanutse, dukinguye urugi amazi ahita yinjira mu nzu. Abana twabasohoye tubanyuza mu madirishya kuko izindi nzugi zari zanze gufunguka.'

Uwimana avuga ko we n'umugabo we barwanye no gusohora abana babo batatu mu nzu, ngo nta kintu nta kimwe bakijije.

Ati 'Abaturanyi badufashije bica idirishya tubahereza abana njye n'umugabo tubona gusohoka. Kurokoka byabaye ah'Imana natwe iyo turangara ho gatoya mwari gusanga twapfiriye muri iyo nzu. Ibintu byose byangirikiyemo, nta na kimwe twigeze dusohokanamo.'

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Habitegeko François, abayobozi b'Akarere ka Karongi, abashinzwe umutekano barimo Ingabo na Polisi y'u Rwanda bazindukiye ahabaye ibiza mu bikorwa by'ubutabazi no kwihanganisha ababiburiyemo ababo.

Mu butumwa bw'ihumure, Guverineri Habitegeko François, yasabye abo inzu zabo zangiritse kwirinda kuzisubiramo, asaba abo zitagize ikibazo gucumbikira bagenzi babo.

Kugeza ubu hari kurebwa uko abaturage bajyanwa gucumbikirwa mu mashuri n'insengero mu gihe hagishakwa aho bashobora gukinga umusaya.

Mu Karere ka Karongi abakomerekeye muri ibi biza bajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Kibuye. Kugeza ubu byakiriye abarwayi icyenda barimo batatu barembye cyane.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ribara-uwariraye-ubuhamya-bw-abarokotse-ibiza-byahitanye-abarenga-100-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)