Rihanna yakorewe ikibumbano gishyirwa mu nzu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
1

Inzu ndangamurage yitwa Madame Tussauds imenyereweho gukora ibibumbano by'abantu bafite izina rikomeye mu myidagaduro no muri politiki, niyo yakoze ikibumbano cy'umuhanzikazi w'icyamamare Rihanna. Iyi nzu yashinzwe n'umunyabugeni kabuhariwe Madame Marie Tussauds ukomoka mu Bufaransa, ayishinga mu 1835.

Hashize imyaka 200 iyi nzu ikora ibibumbano by'ibyamamare, ndetse inafite amashami mu mijyi itandukanye. Mu mashusho iyi nzu ndangamurage yashyize kuri YouTube, yerekanye ikibumbano yakoreye Rihanna aho cyashyizwe mu nzu ndangamurage ya Madame Tussauds iherereye mu mujyi wa Amsterdam mu Buholandi.

Ikibumbano Rihanna yakorewe cyashyizwe mu nzu ndangamurage muri Amsterdam

Iki kibumbano kirasa neza nkawe ndetse ukitegereje wagira ngo ni umuntu nyamara ari ikibumbano gikoranye ubuhanga, ndetse kinasize amabara yabugenewe ku buryo uruhu rusa nk'urw'abantu.

Iki kibumbano gikoranye ubuhanga ku buryo ukirebye wagirango ni Rihanna wa nyawe

Inzu ndangamurage ya Madame Toussauds yatangaje ko yifuzaga guha icyubahiro Rihanna ikamukorera ikibumbano nk'umwiraburakazi wa mbere mu muziki waciye agahigo ko gutunga arenga miliyari y'amadolari ndetse akanagirwa intwari y'igihugu cye cya Barbados.

Iki ni ikibumbano cya 2 inzu ya Madame Tussauds ikoreye Rihanna

Iki kibaye ikibumbano cya kabiri iyi nzu imukoreye dore ko yigeze kumukorera ikibumbano kigashyirwa mu nzu ndangamurage i New York. Rihanna yiyongereye ku byamamare birimo Beyonce, Barack Obama, na Messi bamaze gukorerwa ibibumbano byo kubaha icyubahiro.

Ikibumbano cya mbere Rihanna yakorewe cyashyizwe mu nzu ndangamurage i New York



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129806/rihanna-yakorewe-ikibumbano-gishyirwa-mu-nzu-ndangamurage-muri-amsterdam-129806.html

Post a Comment

1Comments

  1. As if her ego was not inflated enough she needs a status of herself

    ReplyDelete
Post a Comment