Uyu muryango ukora ibikorwa bitandukanye birimo imibereho myiza y'abaturage, uburezi, kubungabunga ibidukikije, kurwanya ubujiji n'ubukene, kwegereza ubuvuzi abaturage, kunoza imitangire y'amazi meza, guhangana n'ibyorezo, guhashya indwara y'imbasa no gufasha abababaye.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Gicurasi 2023, Rotary Club Kigali-Doyen yahurije hamwe abanyamuryango bayo, abafatanyabikorwa ndetse banatumira abandi banyamuryango bo mu zindi Clubs za Rotary zikorera mu Rwanda mu gikorwa cyo gukusanya ubushobozi buzakoresha mu bikorwa isanzwe ikora mu mwaka wa 2023/2024.
Hakozwe ibikorwa bitandukanye aho abanyamuryango batanze amafaranga ndetse n'abafatanyabikorwa bawo bagena ubushobozi buzifashishwa muri ibi bikorwa.
Umuyobozi wa Rotary Club Kigali-Doyen, Kayitare Florent, yavuze ko iki gikorwa cyari kigamije gukusanya amafaranga yo gukoresha mu bikorwa bitandukanye by'ubugiraneza basanzwe bakora.
Ati 'Iki gikorwa dukora buri mwaka ni ingenzi cyane kuko kidufasha kubona inkunga y'amafaranga atuma dukora ibikorwa byacu, dukora ibikorwa byinshi byo gufasha abatishoboye, uburezi, ubuzima n'ibindi.'
Yakomeje avuga ko kimwe mu bikorwa uyu muryango n'izindi clubs za Rotary zikorera mu Rwanda zishyize imbere, ari ugufasha abagizweho ingaruka n'ibiza byibasiye ibice by'Intara z'Uburengerazuba, Amajyepfo n'Amajyaruguru y'u Rwanda.
Ati 'Ubu ngubu igikorwa cyihutirwa ni ugufasha bariya bantu bose bagezweho n'ibiza. Hari konti Minema yaduhaye muri BNR hari gahunda ihari twebwe nka Rotary turi gukora ngo dufashe bariya bantu.'
Ibikorwa bya Rotary kenshi bigirwamo uruhare n'abanyamuryango basanzwe bafite umutima wo gufasha sosiyete. Kayitare Florent yabasabye gukomeza kugira umwete wo gukora ibi bikorwa.
Ati 'Abanyamuryango turabasaba gukomeza umurava wo kwitanga nk'uko basanzwe babikora ndetse tukanarushaho kuko ibibazo bigenda byiyongera. Twe nk'abanyamuryango tugomba kongera umurava mu kwitanga.'
Rotary Club Kigali-Doyen yashinzwe mu 1966, kugeza ubu ifite abanyamuryango 42. Ni imwe muri Rotary clubs 10 zo mu Rwanda zirimo abanyamuryango barenga 200.
Rotary y'u Rwanda ikorera munsi ya Rotary International igizwe na clubs zirenga 35.000 n'abanyamuryango barenga miliyoni 1,2 bakora ibikorwa by'ubugiraneza ku Isi.
Amafoto: Munyakuri Prince